Kirehe: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburiwe irengero

Daniel Ntibarihuga utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho ko ari we wishe umugore we Viyoleta Mukantwari amukubise agasuka mu mutwe.

Mu ijoro rishyira tariki 22/09/2014 Ntibarihuga yaje murugo adasanzwe ahagenda kuko yabaga ku nshoreke ye ituye mu murenge wa Kigarama aza yiyenza atukana n’umugore abonye bikomeye amuhungira ku muturanyi ariho naho yamusanze amwicirayo; nk’uko bivugwa n’abaturanyi.

Umuturanyi Mukantwari yahungiyeho ni uwitwa Nyirabashyitsi, mu buhamya yatanze yavuze ko hari mu ma saa tatu akaba yari yaryamye akangutse yumva umuntu arataka.

Yakomeje agira ati “mu gukingura nkikuraho urugi nibwo nabonye Mukantwari asa nuwarangiye nyuma agasuka yamukubise mu mutwe niko kamuhuhuye. Nahise mvuza induru abaturage bahagera umwicanyi yamaze kugenda”.

Bamwe mu bari aho bavuze ko uwo mugabo asanzwe atoteza uwo mugore ubwo ava ku nshoreke ye akaza gusahura urugo anakora n’ibindi bikorwa bigayitse nko kurandura imyaka, gutwika imyambaro y’umugore n’abana n’ibindi.

Nyuma y’urwo rupfu abaturage bakomeje gutunga agatoki ubuyobozi ngo ko butabashije gukumira icyaha mbere yuko kiba kuko ngo uyu mugore yatatse kuva kera ariko ubuyobozi bukicecekera.

Dominique Nyirajyambere yavuze ko nyakwigendera yatabaje ariko ntiyatabarwa kuko ngo ibimenyetso by’urupfu rwe byagaragaye kenshi.

Sylivestre Habimana umuyobozi w’umudugudu wa Nyagasozi we avuga ko ntacyo ubuyobozi butakoze ngo bufashe kugarura amahoro muri urwo rugo.

Yagize ati ati “ni inshuro nyinshi ubuyobozi bw’akagari na Police tujya muri urwo rugo tukabafasha kugarura amahoro bakumvikana umugabo akavuga ko yisubiyeho ko aretse ingeso mbi akaba asubiye mu rugo akabana amahoro n’umugore we bakarera abana bakanabikorera inyandiko ariko tukumva ngo yataye urugo yasubiye ku nshoreke ye.”

Umuyobozi wa Police mu karere ka Kirehe, Supt August Rurangirwa, arasaba abaturage gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe.

Violette Mukantwari apfuye afite imyaka 39 asize abana batandatu. Uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi yabigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

uBWICANYI MU Rwanda BWAMAZE GUFATA INDI NTERA IKABIJE CYANEE PE NONE HAREBWE ICYO GUKORWA KUKO BIRAKABIJE. UMUNTU AKIGAMBA KO YICA UNDI BIKARANGIRA AMWISHE KWELI? IBI NI IBIKI? BIRAKABIJE CYANEEEEE HE NTAKIMUNANIRA HASHAKWE UMWANZURO UKAZE

MARIANE yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ariko mwadusabiye bakorohereza abashaka gatanya mu Rwanda naho ibyo kudatanga amakuru ku gihe bakareka kubyitwaza kuko intonganya ziba babagera imbere bakongera kubahambiranya kungufu mugihe umwe akenshi aba yisabira kuguma wenyine bakabimwangira!

Friends yanditse ku itariki ya: 25-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka