Kirehe: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka Umunani
Karake Jean Pierre wo mu Kagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Kirehe akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 ubwo yari agiye iwe kurahura.
Nzabarushimana Ediel, ise w’uwo mwana avuga ko babonye ko uwo mwana yasambanyijwe nyuma y’iminsi ibiri mu gihe nyina yari amubwiye ngo abyuke bajye ku isambu umwana amubwira ko arwaye ntaho ajya.
Ise w’uwo mwana agendeye ku magambo yabwiwe n’umwana we, ngo nyina yari amutumye kuri uwo mugabo kurahura agezeyo aramubwira ngo yinjire, aramufata amukubita umutego aramusambanya amutegeka kubiceceka.
Ngo nyina yaramubajije ati “urwaye iki?” umwana ati “reba”. Nyina arebye asanga ku gitsina cye hababutse kandi hanabyimbye.
Nyina yaramubajije ati “wabaye iki!”, umwana ati “Karake yamfashe ku ngufu ejo bundi igihe wari wanyohereje iwe kurahura. Nageze yo ambwira ko ninjira mu nzu ndinjira ankubita umutego anjya hejuru aransambanya arambwira ngo sinzabivuge”.
Uwo musaza usanzwe utuye mu Murenge wa Gatore yabaga mu Murenge wa Kigarama nk’umupagasi, ubu akaba yari amaze kwimukira mu Murenge wa Musaza mbere y’uko bivuzwe ko yasambanyije umwana.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe aho afungiye, Karake arahakana ibyo bamushinja akavuga ko ntabyo yigeze akora.
Mu gihe Polisi ikiri mu iperereza, Karake ari mu maboko ya Polisi ikorera i Kirehe naho umwana akurikiranwe n’ababyeyi be ari nako ahabwa imiti yandikiwe mu bitaro bya Kirehe.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|