Kirehe: Polisi y’i Burundi yafunze ibyambu bihuza u Rwanda na Burundi

Nyuma y’uko impunzi z’i Burundi zari zimaze iminsi zihungira mu Rwanda zinyuze ku byambu bihuza Akarere ka Kirehe n’u Burundi, Polisi y’i Burundi imaze gufunga ibyambu byose ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe aravuga ko ayo makuru ari yo ko koko ibyo byambu bimaze gufungwa na Polisi y’Uburundi.

Ati "Ni byo ibyo byambu ku ruhande rwegereye Uburundi byafunzwe na Polisi, birashoboka ko bwaba ari uburyo bwo gukumira impunzi zihungira mu Rwanda kuko twari tumaze iminsi twakira impunzi zinyuze muri ibyo byambu."

Muri uko gufunga ibyo byambu hari n’abaturage b’Abanyarwanda babiri na bo bafungiye i Muyinga mu Burundi barimo n’umunyamakuru ukorera Radio Izuba na Flash FM wafashwe n’abapolisi b’Uburundi ubwo yari yambutse umupaka.

Epaprodite Mukasegenya, ushinzwe Iterambere n’Imibereho y’Abaturage mu Kagari ka Muhamba, avuga ko amakuru akesha abashinzwe ibyambu ngo ari uko uwo munyamakuru yageze ku butaka bw’Uburundi atembereye bisanzwe ngo Polisi ihita imufata iramutwara ngo akaba afungiye muri Komini ya Giteranyi mu Ntara ya Muyinga.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, arasaba abaturage kwirinda kujya mu Burundi banyuze muri ibyo byambu kuko ari inzira zitemewe.

Yavuze ko hari imipaka inyuranye yemewe n’amategeko abantu bashobora kunyuramo bajya gusura bagenzi babo akaba ari yo mpamvu ari ho bakwiye kunyura kuko biriya byambu bikoreshwa n’abadafite ibyangombwa bagenda bihishe.

Mu kwirindira umutekano ngo ni uko umuntu yanyura mu nzira zemewe kandi birinda kuva mu gihugu cyabo bajya mu kindi nta byangombwa bafite.

IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba aganira na Kigali today yavuzeko yumvise ko abo basore bafatiwe i Burundi ariko ataramenya amakuru nyayo akaba akiyakurikirana.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka