Kirehe: Nyuma yo gutwika mugenzi we agatoroka yafashwe

Umukobwa witwa Muhoza Clarisse wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe yafatiwe mu Murenge wa Nyarubuye aho yari acumbitse yihisha inzego zishinzwe umutekano, nyuma yo gutwika mugenzi we Tuyishimire Gaudence bakoranaga mu kabare “Self service” mu isantere ya Kirehe agahita atoroka.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe aho afungiye, yavuze ko nyuma yo gutwika mugenzi we ibice binyuranye by’umubiri akoresheje amazi ashyushye ngo byamuteye ubwoba bwinshi yigira inama yo guhungira mu Murenge wa Gatore.

Nyuma y'ibyumweru birenga bibiri atorotse yatawe muri yombi.
Nyuma y’ibyumweru birenga bibiri atorotse yatawe muri yombi.

Ngo akigera i Gatore yahamaze icyumweru kimwe ahava nyuma yo kumva abantu bari baturutse ku bitaro bya Kirehe batangarira uburyo basanze harwariye umukobwa wahiye.

Yagize ati “ubwo nari i Gatore nagiye kuri santere nsanga umukobwa wari uvuye mu bitaro abwira abantu uburyo mu bitaro harembeye umukobwa watwitswe ngo akaba amerewe nabi, ntekereje ko ari njye wabikoze ngira ubwoba mfata umwanzuro wo guhungira mu Murenge wa Nyarubuye kure y’aho nakoreye icyaha”.

Tuyishimire akimara gutwikwa isura yose yari yambyimbye.
Tuyishimire akimara gutwikwa isura yose yari yambyimbye.

Uburyo Muhoza yagejejwe mu maboko ya Polisi

Avuga ku ifatwa rye Muhoza yagize ati “mu gihe nari ntegereje ko Tuyishimire yoroherwa numvaga nava mu bwihisho nkaza kumusaba imbabazi ku byo namukoreye, nibwo tariki 8/12/2014 natembereye mu gasantere k’i Nyarubuye aho natorokeye mpura n’umushoferi w’ibitaro bya Kirehe ndamusuhuza nk’umuntu nsanzwe nzi, nibwo yahise anshyikiriza ubuyobozi bw’umurenge”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarubuye bwahise bumushikiriza ubuyobozi bwa Polisi ya Kirehe ngo aryozwe ibyo yakoze, akaba akomeje gusaba imbabazi.

Tuyishimire aho arwariye mu bitaro bya Kirehe avuga ko atangiye koroherwa agereranyije n’aho avuye kuko ngo yari afite ububabare bukabije ariko ngo uretse mu gice cy’agatuza ahagana ubumoso no ku kaboko hakimubabaza ngo arumva mu maso hatangiye koroherwa.

Tuyishimire ngo arumva ububabare butangiye koroha.
Tuyishimire ngo arumva ububabare butangiye koroha.

Muganga w’ibitaro bya Kirehe ukurikiranira Tuyishimire hafi, Nimubona Emede avuga ko ubwo bushye buri ku rwego rwa kabiri.

Ingingo ya 150 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo gukubita no gukomeretsa umuntu bigambiriwe byatera indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo akora, bubuza burundu umwanya w’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, uwagikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka