Kirehe: Imbwa imaze kuruma abantu barenga icumi
Abaturage bo mu Murenge wa Kigina n’uwa Nyamugali mu Karere ka Kirehe bahangayikishijwe n’imbwa batazi aho iturutse yinjiye muri iyo mirenge ku mugoroba wo kuwa 27/12/2014 ari nako igenda iruma uwo isanze, abagera kuri 11 bakaba bamaze kugera mu bitaro bya Kirehe.
Iyo mbwa yahereye mu Murenge wa Kigina igenda irya abantu ari nako bayivugiriza induru igahunga. Ku cyumweru tariki ya 28/12/2014 yinjiye mu Murenge wa Nyamugali ari nako igenda iruma abantu.
Mubo Kigali today yasanze mu bitaro bya Kirehe wabonaga bamwe yabateye inguma ku bice binyuranye by’umubiri mu buryo bukabije.

Niyonsaba Liberatha utuye mu Murenge wa Nyamugali avuga ko yagiye kubona akabona imbwa imusanze mu rugo iza ibasatira isa n’iyasaze, ngo igiye gufata umwana yiruka ajya kumukiza arwana nayo ari nako imuruma.
Yagize ati “ubwo twari mu rugo bafotora abana imbwa yazamutse yahumuye igiye gufata umwana ndayifata ngenda nyizunguza nkubita hasi uko nakarwanye nayo ni nako yandumaguraga yiyongeza inanshinga inzara ku bw’amahirwe igenda nta mwana iriye, n’uwari hafi aho yagize ubwoba arahunga abandi bari bagiye gusenga mbura untabara”.

Zamuda Saidi nawe warumwe n’iyo mbwa mu rubavu yagize ati “nari mpagaze imbere y’umuryango mu gitondo imbwa iraza ngira ngo ni ibisanzwe ni imbwa zigenda igeze hepfo irasimbuka ishaka gufata umwana ahungira mu gikoni, iza insanga nirukira mu nzu nibuka ko nsize abana hanze ndasohoka nsanga imaze kuruma umwana iza imfata ndwana nayo iranduma”.
N’ubwo bigaragara ko ubufasha bwihuse kuri abo barwayi bukiri hasi kuko hari abamaze amasaha arenga atatu ku bitaro batarakirwa kandi bataka, Nsabimana Jackson Umuganga wita kuri abo barwayi yavuze ko bari kubakorera ubufasha bwihuse mu gihe bategereje urukingo kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014.
Muganga aratanga icyizere ko abo barwayi bazakira mu gihe urukingo rubonekeye igihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugali, Uwamwiza Marie Chantal avuga ko imbwa zimaze kuba nyinshi mu tugari twegereye Umurenge wa Mahama zikaba zibuza abaturage umutekano, ariko ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’ingabo z’igihugu bakaba bari kwiga umugambi wo kuzirwanya.
“Rwose imbwa zimaze kuba nyinshi ari nako zibuza abaturage umutekano. Ubu twe n’abasirikari twafashe umwanzuro wo kuzirwanya tureba aho indiri yazo iri kugira ngo tuzitege tuzikize abantu”.
Mu gihe umubare w’abariwe n’iyo mbwa ugenda wiyongera umunota ku wundi abamaze kugera ku bitaro ni cumi n’umwe kandi iyo mbwa kugera na n’ubu iracyari mu baturage ari nako ibabuza umutekano.

Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|