Kirehe: Ikamyo yahiye irashira ariko abayirimo babasha kuvamo ari bazima
Ikamyo yari yikoreye mazutu yavaga Tanzaniya ijya i Kigali yahiriye mu murenge Gatore mu karere ka Kirehe ku mugoroba wa tariki 30/04/2014 yangiza n’imyaka yegereye ku muhanda ariko nta muntu wahasize ubuzima.
Iyi mpanuka yakozwe n’ikamyo ifite purake T392CUG imbere na purake T368 CB inyuma yari itwawe n’umusomariya witwa Musitafa Hamadi iyi kamyo yavaga Tanzaniya ijya I Kigali ikaba yari ipakiye mazutu aho yatwitse n’imirima yegereye aho cyunuzi.

Musitafa Muhamedi w’imyaka 32 wari utwaye iyo kamyo avuga ko iyi mpanuka yatewe no kuba amapina y’imodoka yashyushye kandi ikamyo yari ifite ikibazo cya tank (aho bashyira mazutu) yari iri kugenda iva biza kujya mu mapine yashyushye bibyara umuriro.
Yakomeje avuga ko ibyangombwa bye byose byahiriye muri iyi kamyo nta kintu na kimwe basohokanye gusa akaba ashima Imana kuba we n’uwo bari kumwe batahiriyemo.

Iyi mpanuka yabaye yahise iteza ikibazo cyo kubura umuriro na network za telephone mu karere ka Kirehe bitewe nuko yatwitse insinga zohereza umuriro.
Kuri uwo mugoroba nta kamyo n’imwe yanyuraga muri uyu muhanda kuko iyo kamyo yahiriyemo hagati naho izindi modoka zanyuraga mu wundi muhanda w’ibitaka bityo zigakomeza zigana mu cyerekezo cyazo.

Uwamariya Odette ni umuturage wo mu kagari ka Cyunuzi mu murenge wa Gatore avuga ko yabonye umuriro waka muri iyi kamyo bityo akaza kubona abashoferi bavuyemo gusa akaba avuga ko ashima kuba nta muntu wakomerekeye muri iyi mpankua gusa ngo imyaka ye yahangirikiye kubera iyi kamyo yayokeje.
Mu muhanda Kirehe – Rusumo hakunda kubera impanuka z’amakamyo cyane cyane ahitwa Cyunuzi mu murenge wa Gatore.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|