Kirehe: DASSO barashaka kugarura isura yangijwe n’abo basimbuye

Abagize umutwe wa DASSO (District Seculity Support Organ) barahiriye kuzuza inshingano bahawe mu karere ka Kirehe banizeza Abanyarwanda gukorera igihugu batizigama kandi bagarura isura yangijwe n’abo basimbuye bazwi ku izina rya Local Defense Forces.

Appolinaire Hakorinoti, umwe mu muri ba DASSO 69 barahiye tariki 10/09/2014 ngo yari asanzwe akunda ibijyanye no kurinda umutekeno, ngo yasomye neza amahame agenga DASSO asanga ari umutwe wagirira Abanyarwanda akamaro bityo yiyemeza kuyijyamo kandi ngo we na bagenzi be barifuza kugarura isura yaranze abababanjirije birinda ruswa n’izindi ngeso mbi.

Zawadi Kayitesi umwe mu bakobwa babiri bagize umutwe wa DASSO muri Kirehe aravuga ko agiye gushyira mu bikorwa ibyo yigishijwe agira ati “kuba nk’umuntu w’umukobwa ngiye gutanga umusanzu wo kurinda umutekano birashimishije. Ubundi abakobwa barabitinya ariko njye niteguye gushyira mu bikorwa ibyo natojwe”.

Aba DASSO bahabwa inyigisho n'umukuru wa Polisi muri Kirehe mbere yo kurahira.
Aba DASSO bahabwa inyigisho n’umukuru wa Polisi muri Kirehe mbere yo kurahira.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Kirehe, Supt Augustin Rurangirwa, yabasabye ko mu nshingano bahawe bagomba kurangwa n’ikinyabupfura (discipline) kuko ngo ariwo muti uzabafasha gukora neza akazi kabo birinda ubusinzi, ruswa bakorana neza n’abayobozi basanze.

Yagize ati “Mugiye gusimbura local defense ku buryo imyitwarire yabaranze tutazongera kuyibona bibaho, mu kintu cyarangaga abo musimbuye harimo ruswa. Mugiye kuyirwanya ariko kuyirwanya nyabyo ni mwe bigomba guheraho mu kayivana mu mitwe yanyu kuko ni ikintu kimunga ubukungu bw’igihugu”.

Uhagarariye ingabo mu karere ka Kirehe nawe arasaba abo bagize DASSO guhesha isura nziza akazi bahawe birinda amakosa yose kandi bagahora bakeye nk’imyambaro bambaye ndetse hakaboneka impinduka zigaragara mu iterambere ry’umutekano w’igihugu.

Ifoto y'u rwibutso y'abayobozi mu karere na ba DASSO.
Ifoto y’u rwibutso y’abayobozi mu karere na ba DASSO.

Protais Murayire, umuyobozi w’akarere ka Kirehe nyuma yo kwakira indahiro y’abagize DASSO yabahaye impanuro ababwira ko bagiranye igihango n’igihugu, abizeza ko ubuyobozi butazabatererana kandi ko bagiye gukorera abaturage igihugu n’akarere.

Aragira ati “nti muzatatire igihango mugiranye n’igihugu. Ejo nidusanga mutangiye gufata umuturage mumutwarira inkoko cyangwa ihene ngo ntiyatanze mituweri muzamenye ko mwataye inshingano zanyu. Mu byo mushinzwe hari ugufasha ubuyobozi bw’ibanze k’umuturage wakosheje”.

Umuyobozi w’akarere yakomeje abasaba gukunda igihugu no gukunda abaturage kuko ngo iyo udakunda igihugu ukakigambanira ingaruka ntizigusiga nawe uzisangira n’abandi. Abo barahiye batangarijwe aho bagomba gukorera hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka