Kirehe: Bishe ise bamuziza ko abateza amadayimoni

Abasore babiri bafungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Kirehe bariyemerera ko bishe ise witwa Ezechiel Ntakumuhana mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/10/2014, bamushinja kubateza amadayimoni.

Aba bahungu babiri, Michel Habiyambere na Lambert Muhawenimana ubwo Kigali Today yabasangaga kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe, batangaje ko ari bo bishe ise bamuziza kuba abaroga akabateza amadayimoni bagahinduka ibicucu.

Habiyambere yagize ati “Ubwo nageraga mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro nasanze mushiki wanjye amaze gukubita macaku musaza we ari we murumuna wanjye, ubwo nawe mu gushaka kumwishyura afata intebe arayimanika agiye kuyikubita mama ndamufata”.

Habiyambere wakomeje avuga ko byose biterwa na se kuko ngo ari we ubateza ibintu bituma bata ubwenge, ngo yahise afata igiti afashijwe n’uwo murumuna we bakubita ise bakomeza kumuhondagura nyuma haza umugabo witwa Rwabera arabiyama ngo batica ise ni uko barekera aho. Ngo bahise bajya kuryama ni uko baza kumva nyina abakanguye ababwira ko ise amaze gupfa baravuga bati “none se ko ari twe twamukubise ntakundi icyaha turagikoze”.

Aba bavandimwe bemera ko bishe ise kuko yabatezaga amadayimoni. Uyu muto afite imyaka 29, kuba adakura ngo abiterwa n'ayo madayimoni ya se.
Aba bavandimwe bemera ko bishe ise kuko yabatezaga amadayimoni. Uyu muto afite imyaka 29, kuba adakura ngo abiterwa n’ayo madayimoni ya se.

Saverina Kabukobwa umugore wa Nyakigendera akaba na nyina w’abo basore nawe ufungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kirehe, aremeza ko abo basore aribo bishe ise ariko nawe akemera ko bamukubise abireba akanavuga ko uburozi bashinja ise ubabyara nawe abubona.

Yagize ati “ikintu bamuzizaga ni ubugome, ni umuntu udashobotse, ubwo burozi uko babuvuga nanjye nabumushinja ni umugabo wanjye, none se dushakana 1972 ko iwabo bari barantegetse kujya njya kubyarira iwabo, nahabyarira inshuro eshatu bakabaho ntababyarira yo bagapfa? ko nabyariye ahandi inshuro eshatu bose bagapfa? ni umurozi rwose”.

Anastase Ndimurukundo, umuturanyi wa nyakwigendera yavuze ko batigeze bamenya iby’urupfu rwa Ntakumuhana muri iryo joro ahubwo ngo babimenye mu gitondo babonye Polisi ije gufata abahungu be bakekwaho kumwivugana.

Yagize ati “mu by’ukuri turaturanye ariko ntitwigeze tumenya iby’urupfu rwe kuko byageze mu gitondo nta n’induru ivuze, gusa icyo tuzi ni amakimbirane yakomeje kuranga uru rugo aho abo basore bahoraga bitotomba ngo ise yarabaroze”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina, Léonard Bihoyiki aravuga ko amakimbirane agomba kwirindwa abayafite bakabimenyesha ubuyobozi bukabakiranura bakirinda kwihanira.

Ati “Icyo twasaba abaturage ni ukwirinda ibyahungabanya umutekano wabo birinda amakimbirane, ubuyobozi burabegereye imidugudu, utugari, imirenge… nibabwegere bubafashe, hashizweho n’umurongo wa terefoni itishyura rwose begere ubuyobozi cyangwa abaturanyi bareke kwihanira”.

Icyaha cyo kwica umubyeyi gihanwa n’ingingo ya 141 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, uhamwe n’icyo cyaha agahanishwa igifungo cya burundu.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ababahungu ntacyaha bafite ise yari yarabazengereje buriya bari bamuzi

Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2014  →  Musubize

Mu byukuri aba bantu bararengana,ikigaragara cyo yari umurozi cyane ko abishinjwa n’abo mu nzu ye.Nawe ndebera uwo mwana ngo afite 29 ans!Guhora bavuga ngo babagane mbere y’amakimbira babigize intero ariko si byo kuko wumva banahoraga bakimbirana ahubwo ubuyobozi nabwo ntacyo bwakoze kdi erega uburozi ntibwemerwa mu butabera nyamara bubaho!njye ndumva ahubwo bakijije abantu uyu murozi wa ruharwa

beatha yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka