Kirehe: Basiganiye kurera umwana bahitamo kumwica
Mazimpaka Patrick wo mu kagari ka Nasho Umurenge wa Mpanga aremera ko nyuma yo kutumvikana n’umugore we wa kabiri kurera umwana bahisemo kumwica.
Uwo Mazimpaka nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere bafitanye abana batatu, babiri yabohereje kurererwa kwa Nyirakuru asigarana umukobwa w’imyaka 5 ,yashatse undi mugore bananiranwa kumurera bahitamo kumwica nk’uko babyivugira.
Nk’uko twabitangarijwe na Nzirabatinya Modeste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, ngo batoraguye umurambo w’uwo mwana tariki 6 Gashyantare 2016 mu rufunzo rwa Nasho.
Avuga ko ise w’uwo mwana witwa Mazimpaka Patrick yiyemerera ko ari we wishe umwana we tariki ya 2 Gashyantare 2016 afatanyije n’umugore we wa kabiri yari yarashatse.
Ati “Mazimpaka Patrick ise w’umwana yashatse undi mugore witwa Ntibankundiye Pascasie ntibumvikana kurera uwo mwana, mu kutumvikana kumurera niho yavuyemo kujya bamuhohotera abaturage ntibatanga amakuru,ubwabo bivugira ko bafatanyije ku mwica bamuta mu rufunzo”.
Nzirabatinya avuga ko bakimara kubona umurambo w’uwo mwana bahise bafata ise bamushyikiriza Polisi Sitasiyo ya Kirehe, umugore na we baramushakisha bamufata kuri uwo mugoroba akaba ari kuri Polisi sitasiyo ya Mpanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge arasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare imiryango ifite ibibazo bigakemurwa hakiri kare, bakaba bafite ingamba zo gukomeza kujya bagirana ibiganiro mu migoroba y’ababyeyi.
Mu gihe bategura gushyingura umurambo w’uwo mwana, uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe.
Ohereza igitekerezo
|
Abo babyeyi banzura kwica umwana abo babyara bobazabarera? birababaje pe! reta ibagenera iki bene abo? Murakoze.
Birababaje rwose.