Kirehe: Bamwe mu baganga bari mu maboko ya Polisi nyuma y’ibura ry’ibikoresho bihenze by’ibitaro
Hashize iminsi itanu icyuma cyifashishwa mu gusuzuma abagore batwite n’abandi bose bafite ikibazo cyo munda (échographie) cyibwe nyuma y’ibura rya moto yifashishwa mu bitaro na mudasobwa ebyiri zifashishwa muri serivisi ya mituweri.
Nyuma y’ibura ry’icyo cyuma abaganga bo muri serivise cyaburiyemo bamwe bari mu maboko ya Polisi/Sitasiyo ya Kirehe mu rwego rw’iperereza ngo hamenyekane impamvu z’ibura ry’icyo gikoresho bivugwa ko gihenze.

Dr Uwiringiyemungu Jean Nepomuscène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, aavuga ko icyo cyuma cyabuze mu minsi ishize babigeza mu nzego za Polisi hakaba hagikorwa iperereza.
Ati “Icyo cyuma kimaze iminsi kibuze ubu twabimenyesheje inzego za Polisi zirabikurikirana, ntabwo ndamenya uburyo cyibwe gusa dutegereje imyanzuro iva mu iperereza rya Polisi.
Abahanga mu by’ubuvuzi twaganiriye bemeza ko échographie ihenda cyane kuko igura miliyoni zikabakaba 30 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri ibyo bitaro kandi, haravugwamo ikibazo cy’ibyuma bititabwaho uko bikwiye ngo bigakururira bamwe kuhasiga ubuzima dore ko no mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 28 Gicurasi 2015, umwana wari urwariye muri serivisi ya Pédiatrie yabuze ubuzima ubwo umuriro wari ubuze hakubitiraho uburangare bwo kudashyira mazutu muri moteri y’ibitaro yifashishwa iyo umuriro ubuze.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bajura bibye echographe ntibari kure. None se ko ku rugi hari uburinzi; cyaba cyaranyuze hehe? Abarinzi.nibemere batange amakuru kuko ndumva bagombye kubibazwaho! merci
Erega systems yacu irarwaye nko Muri FIFA , hakenewe amaraso mashya rwose , naho se guhindura Directeur ntacyo byaba bimaze , hasigara HR, Procument, chef w’abasociale , Administrateur , kuko igihe umwe Muri bariya azaba akuri hano Muri Hospital , ni ukuri nta service nziza izaboneka , kandi byaruta ko batanu bahindurirwa Ahandi hanyuma abanyakirehe bakagira ubuzima bwiza. Dore ko abayobozi bavga NGO aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bibabara. Naho igihe haza undi muyobozi w’ibitaro hakiri bariya Navuze hejuru ni ukuri bazakomeza kumuvangira .
Murabo gutabarwa ,abantunta mpuhwe bakigira pe. musenge cyane ababyibye bazafatwe kuko icyo cyuma nicyo kidufasha mukazi kabuli munsi ababyaza nabaganga.kandi hajyeho ingamba zo kulinda ahantu haba habitse ibyuma bihenze, ubundi dusabe inema yo kunyurwa nutwo dufite dukunde Imana nabantu.murakoze
Rwose ibi ntabwo ari byo iyo hagize ibisohoka Mu itangazamakuru bamwe Mu bakozi batukwa nkaho ari Bo baba bakoze ibyatangajwe. Ni ukuri ibi bikwiye gukosorwa.
Ubu se ko inama ibaye Muri iki gitondo ari iyo kwibasira bamwe Muri bagenzi bacu NGO ni Bo batanga amakuru , ubu koko barazira iki ? Nk’ubu uyu mwana w’imukobwa , arazira iki? Akwiye gutabarwa ni ukuri ikibazo ni uko ntawe ukosora Dr .yewe ibitaro abafite ububasha muduhe umuyobozi.
Umuyobozi ntabeshya rwose , ntazi ibibera Mu kigoo koko. NGO ntazi uko icyuma cyibwe. Naho Niba ariko tender comite ikoraa birakomeye kubera ko hari abafite poste batemerw kuba Muri tender commite, abahawe akazi Muri iyo tender par telephone, kandi member bagira mandat , (HR) sinzi Niba ibi director arabikurikirana , Dore ko aribyo umutungoo wa Hopital Ujya Mu mifuka ya bamwe.(
Ko bitoroshye, abantu b’ubu kuki batsmen ya inyungu rusange , babungabunge ibyo bikoresho.
icyuma cyitwa échographe, examen gikora niyo yitwa échographie
none se ibi ko ari ibigaragara byibwe icyakwereka ibyibwa muri tender commite, aho procurement akora request akakira igikorwa akanacyishyuriza , mbese ibitaro bakoramo uko bishakiye, tuvuge se ?
NONE SE KO NZI KO HAFUNZE UMUGABO WITWA jOSUE. EREGA dr jEAN NEPO, ADUHA AMABWIRIZA BURI GIHE, NTABWO ARI UMUYOBOZI, KUKO EJOBUNDI YADUCYUYE SAA CYENDA NGO TURI MU MUGANDA,ABADAMU 3 BARAREKUWE.TWARI DUFITE UBWOBA KO BAMWE MU BO AKUNDA GUHA WARNING NABO BAFUNGWA, ARIKO IMANA ISHIMWE KO BATAFUNZWE.