Kirehe: Bamuteraniyeho baramukubita birangira yitabye Imana

Sibomana Benjamin w’imyaka 28 bakunze kwita Byuma wari utuye mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yakubiswe n’uwitwa Musafiri afatanije na murumuna we batuye mu kagari ka Kagasa mu ijoro rishyira tariki 30/04/2012 yitaba Imana.

Musafiri na murumuna we bakubise Sibomana urukwi rwo gucana (umwase) mu mutwe mu masaha ya saa yine z’ijoro ahita ajyanywa kwa muganga ashiramo umwuka akimara kugezwa mu bitaro bya Kirehe.

Sibomana yari asanzwe azwiho kugira amahane kandi yari amaze igihe gito afunguwe kuko yari amaze imyaka itanu muri gereza azira kuba yarafatanywe imyenda ya gisirikare n’imbunda ari kumwe n’abandi bantu bashaka kujya Tanzaniya kwiba; nk’uko bisobanurwa na Albert Tuyisenge, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kiyanzi.

Ubwo abo bagabo barwanaga, Sibomana Benjamin ngo yari yasinze. Musafiri nawe yakomeretse bamudoda mu mutwe.

Mukangeri Consolée, umuturanyi wa Sibomana avuga ko yishwe akubiswe imyase mu gihe yari agiye gutabara abantu barwanaga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka