Kirehe: Abaturage ntibemeranywa n’ ibihumbi 6 bakwa nk’imisoro y’imidugudu
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’imidugudu kubaka amafaranga ibihumbi bitandatu bwise umusoro w’umudugudu.
Ni ikibazo abaturage bo mu Murenge wa Mahama bagejeje kuri Dr Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ubwo yari yabasuye ku wa 10 Nyakanga 2015 mu gusuzuma aho gahunda y’ibyiciro by’ubudehe igeze.

Nyirahabimana Donatile agira ati “Tekereza ufite akadugudu k’intambwe 20 kuri 30 ni inzu ufitemo barangiza ngo tanga ibihumbi 6000 ngo ni umusoro! Ibi bintu biratubabaza.”
Niyongira Théodette ati “Peresebuteri (umusoresha) yaraje anyinjirana mu nzu ngo ntange 6000 nti ‘nta mafaranga mfite utwo mfite ngiye kudutanga muri mituweri, agiye gutwara itungo ndayamuha. Ibihumbi bitandatu umuntu yabikura he byo gusorera ikiryamo umuntu atunzwe no guca inshuro? Rwose uyu musoro bawukureho niba bashaka ko tubaho.”
Twagirimana Jean Bosco, na we utuye muri ako gace, avuga ko iyo baje batwara icyo basanze mu rugo cyose. Agira ati “Peresebuteri yaraje ndamubwira nti nta mafaranga mfite yo gusorera umudugudu aterura imashini yanjye agiye kuyitwara ndirukanka nyasaba abaturage ndayamuha, ubu twabuze aho duhungira, iyo babidusobanurira mbere ntitwanze iterambere ariko ibi birakabije ntituzabona aya mituweri.”
Iragaba Felix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama avuga ko biri mu itegeko ry’imisoro ku butaka. Ngo ni amafaranga 10 kuri m2 akaba ari amabwirizwa yagenwe na Njyanama y’akarere.
Ati “Aya mafaranga natwe abayobozi turabibona ni icyemezo kiremerereye abaturage. Nk’uko bisanzwe iyo umusoro uremerereye abaturage hakorwa ubuvugizi inama Njyanama igaterana ayo mafaranga agasuzumwa akaba yagabanywa.”
Rwagasana Ernest, Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe, we yavuze ko iyo gahunda yo gusorera imidugudu itabaho. Ngo bashobora kuba barabihaye indi nyito.
Ati “Ngo gusorera imidugudu, njye nta misoro nzi yo gusorera imidugudu kandi muri Leta ntaho biba, abantu basorera ubutaka. Hari abasorera ubucuruzi runaka bwunguka, ndabigenzura neza niba hari ikosa ryabaye mu nyandiko rikosorwe.”

Dr Alivera Mukabaramba yemeza ko nk’uko yasanze abaturage bababaye ngo uwo musoro urababangamiye cyane.
Ati “Iki kibazo kigomba kongera kwigwaho kigahinduka kuko nkurikije uko abaturage nababonye ayo mafaranga arababangamiye dore ko nk’uko babyivugira yanashizweho nta nama bagishijwe, bige neza uko amategeko agenga imisoro ku butaka avuga bafate ibyemezo bidahutaza abaturage.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kirehe ihoramo parapara nakajagari umwe ati ninjyanama yabishyizeho njyanama nayo iti ntabyo nzi nyamara nimudacunga Kirehe izavumbukamo igihunyira
MUMURENGE WA NASHO NAHO NUKO TWARUMIWE NYINE BYANGE UFUNGWE