Kirehe: Abagera kuri 18 barangirije umwaka wa 2014 muri gereza nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge
Mu gihe ubwinshi bw’abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Kirehe bukomeje gufata indi ntera, Polisi y’igihugu ikorera muri ako karere ikomeje kubagwa gitumo aho mu mpera z’umwaka wa 2014 yafatanye ibiyobyabwenge abagera kuri 18 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kirehe.
Ubwo Kigali Today yageraga kuri Sitasiyo ya Polisi aho bafungiye bakomeje kugaragaza ko kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ari ibibazo by’imibereho mibi baba babayemo, bikabatera gushakishiriza imibereho mu nzira mbi.

Uwimanimpaye Donatha umugore ufite imyaka 24 n’abana babiri utuye mu karere ka Nyagatare wafatanwe ibiro bine n’inusu by’urumogi aravuga ko yaje mu karere ka kirehe kurangura urumogi kuko ngo yari ari mu buzima bubi.
Ati “Kubera ubuzima bubi mbayemo nyuma yo gutandukana n’umugabo, nashakishirije ubuzima mu gucuruza urumogi, bamfatanye kilo 4,5 naruzingazinze mu myenda, ni ikosa nararikoze Leta imbabariye nashaka undi mwuga nkora nko gucuruza inyanya n’ibindi ndasaba imbabazi”.
Ntamuturano Jean Baptiste wo mu murenge wa Gahara nyuma yo gufatanwa ibiro bine aravuga ko inda ye ariyo yamugiriye inama yo kurucuruza.

Ati“bamfatanye ibiro bine by’urumogi mbijyanye mu rugo kurucuruza, ni inda yanjye yangiriye inama yo kurucuruza agashomeri karandiye ndavuga ngo reka nshakishe imibereho narukuye i Burundi ni kumupaka turaturanye”.
Ndayisaba Pascal nyuma yo gufatanwa umufuka w’ibiro 42 aravuga ko imibereho mibi n’ubupfubyi ari byo byatumye ashakisha hirya no hino kuko ngo afite murumuna we arihira amashuri.
Yagize ati “Kubijyamo ni uburyo bwo gushakisha hirya no hino kubera ubupfubyi mbayemo nkaba ndihira na murumuba wanjye amashuri, rwose ndasaba imbabazi bambabariye sinabyongera”.
Ubuyobozi bwa Polisi bukorera mu karere ka Kirehe bukomeje gushimira abaturage ubushake bakomeje kugaragaza bafasha abashinzwe umutekano guhashya abagizi ba nabi bacuruza ibiyobyabwenge.
Yakomeje kubasaba gukaza umurego batangira amakuru ku gihe kugira ngo bakomeze barwanye uwariwe wese ukora ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwangiza umutekano w’igihugu n’ubuzima bw’abantu.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|