Kiramuruzi: Umugabo yarashwe ashaka gufungura abanyururu ahita apfa
Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiramuruzi, mu Kagari ka Gakenke, Umudugudu wa Akamasine, mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2015 ahagana mu saa sita n’igice z’ijoro, umugabo witwa Twagirimana Muzehe bakunze kwita Murasi w’imyaka 31 y’amavuko yarashwe n’umupolisi ahita yitaba Imana.
Uyu mugabo ngo yarashwe ubwo yageragezaga gufungura inzu y’imfungwa (mabuso) kuri Sitatiyo ya Polisi ya Kiramuruzi abonye umurinzi ariruka baramuhagarika aranga bahita bamurasa arapfa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiramuruzi buvuga ko uyu mugabo yari asanzwe ari ikirara cyajujubije abaturage kibiba mu mazu no mu mirima, akaba ngo yafatanyaga n’abandi ndetse binavugwa ko ubwo yarasaswaga yari aje gukingurira bamwe mu bo bajyaga bafatanya uwo mwuga, bari bafungiye kuri iyo sitatiyo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, nawe yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo Twagirimana yari asanzwe ari umwe mu bakoresha ibiyobyabwenge.
Akomeza avuga ko yari yitwaje umuhoro yahagarikwa n’abashinzwe umutekano agahitamo kwiruka. IP Kayigi aha abaturage ubutumwa bwo kujya birinda kuvogera inzego z’umutekano.
Twagirimana akimara kuraswa umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya kiziguro, kugira ngo upimwe nyuma uhita ushyikirizwa umuryango we.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|