Kimihurura: Imodoka iyobye umuhanda igonga umumotari n’abagenzi babiri
Imodoka y’ijipe yo mu bwoko bwa Nissan yaturukaga mu nzira za Hotel Lemigo yerekeza i Remera, iyobye umuhanda kubera umuvuduko mwinshi yari ifite ihitana umumotari wari mu nzira mbere yo kugonga abagenzi babiri bihitiraga.

Mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu zo kuri uyu wa 10/07/2013 nibwo iyi mpanuka ibereye iruhande rw’inzu ya etaje iri kubakwa ahateganye n’inzu inteko ishinga amategeko ikoreramo.

Bamwe mu bagenzi babonye iyi mpanuka iba batangarije Kigali Today ko umushoferi w’iyo jipe ashobora kuba yagize ikibazo cy’umuvuduko mwinshi imodoka ikamurusha ingufu agata umuhanda.
Umwe ati: "Ntibyumvikana uburyo kariya gahanda kamanuka iruhande rw’urukiko rw’ikirenga umuntu yakanyuramo n’uriya muvuduko."

Kugeza ubwo impanuka yabaga abagonzwe bose bagaragazaga gukomereka bikabije ariko nta n’umwe wahise apfa.
Abandi bakemeza ko hashobora kubamo abaza gupfa nyuma, kuko bose iyo modoka yabaciye hejuru mbere yo gusekura urukuta nayo ikangirika ku ruhande rw’iburyo.

Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu bihangane kk bibaho mu buzima kd uwo mu motali imana mu bayo.