Kigali: Yiyahuye ngo kuko umugabo we yamusize
Umugore witwa Bigirimana Emmelence ufite imyaka 36, bamusanze mu nzu iwe aho yari atuye mu murenge wa Kigali ho mu karere ka Nyarugenge yimanitse mu mugozi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2014.
Nk’uko bigaragara ku rupapuro yasize yanditse mbere yo kwiyahura, uyu Bigirimana wari ufite abana babiri, avuga ko yababajwe no kubyuka agasanga umugabo we yagiye, abana be bakabura ubatekera icyayi, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyahura.
Kayitare Hamada umuyobozi w’akagali ka Nyabugogo uyu wiyahuye yari atuyemo, yatangarije Kigalitoday ko uyu Bigirimana ashobora kuba yariyahuye hagati ya saa cyenda n’igice z’umugoroba na saa kumi, kuko mbere y’ayo masaha abaturanyi be bari bamubonye hanze.
Aragira ati “Ubusanzwe uyu mugore yari amaze iminsi afite uburwayi kuko yari yarabyaye umwana w’umuhungu bimugoye akitaba Imana, kandi yari afite umugabo nawe uherutse kwirukanwa ku kazi, ubu bakaba bari babayeho ubuzima bwo gushakisha”.

Hamada akomeza atangaza ko kuri uyu wa Gatatu, ubwo uyu Bigirimana yabyukaga agasanga umugabo adahari, abaturanyi be bavuga ko yiriwe aho bamubona, nyuma ahagana mu ma saa cyenda akaza kwinjira mu nzu aho yongeye kugaragara yiyahuye.
Uyu Bigirimana Emmelance wiyahuye asize abana babiri, n’umugabo witwa Namugire Patrice watangaje ko ubusanzwe yabanaga neza n’umugore we, nta kibazo bagiranaga cyatuma yiyahura, ko nawe atunguwe cyane kandi ababajwe no gusanga umugore we amanitse mu kagozi.
Umugabo w’uyu mugore yavuze ko yari yabyutse ajya gushakisha ibitunga umuryango, nuko atashye nawe atungurwa n’urupfu rw’umugore we.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Biteye agahinda kwiyahura ufite abana ni uguhunga inshingano