Kigali: Yagonze umuntu yanga kumujyana kwa muganga abaturage barabimutegeka
Mu masaha ya nyuma ya saa sita ku cyumweru tariki 16/02/2014, imodoka yagonze umumotari wari uhetse umugenzi, uwari utwawe avunika akagaru ariko uwabagonze yanga kumujyana kwa muganga biba ngombwa ko abaturage bahagoboka barabimutegeka.
Uwagonze yari ari mu modoka yamanukaga iva mu mujyi yerekeza ku rusengero rw’Abadivantitse b’Umunsi wa Karindwi rwo ku Muhima munsi ya YAMAHA.
Urebye aho impanuka yabereye n’uburyo babayemo, ubona ko uwari utwaye imodoka yahise akata atabanje guteguza bituma agonga umumotari wazamukaga ahetse umugenzi.
Uwo mugenzi wabonaga ko yababaye cyane ariko nta gikomere yari afite, yahise yicara iruhande rw’umuhanda yikanda ku kaguru k’iburyo, umumotari nawe arimo ashwana n’uwari utwaye imodoka.

Rwabuze gica rero, ni bwo mu kanya nk’ako guhumbya abanyamaguru bari babikurikiranye bahise baza gufasha motari kugira ngo bumvishe nyiri imodoka ko agomba kujyana umugenzi kwa muganga; umumotari we ntacyo yari yabaye.
Nyiri imodoka yakomeje kunangira akavuga ngo bamureke ajye kuzana police ariko abaturage bamwangiye kuko nta cyizere bari bafite ko agaruka; ahubwo bemeza ko bagomba gutega tagisi akayishyura maze ikajyana umuntu kwa muganga.
Nyuma y’uko impanuka yari imaze kuba, abaturage ubwabo ni nabo bashushanyije aho imodoka yari iri, n’aho moto yaguye, maze babikura mu muhanda kugira ngo amayira akomeze abe nyabagendwa.
Ibyo abaturage bakoze byashimwe n’abantu benshi bari bahuruye, dore ko binuzuzanya na gahunda ya Police y’u Rwanda bita Community Policing, aho Police ihamagarira abaturage kugira uruhare mu mutekano wabo bwite, batagombye gutegereza ko Police iza.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MU KARERE KA KICUKIRO UMURENGE WA KANOMBE AKAGARI KA KARAMA UMUDUGUDU WURUKUNDO TUMAZE AMEZI8 NTA MAZI DUFITE MUTUBARIZE EWASA