Kigali: Indi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa kabiri tariki 15/7/2014, ahagana saa tanu n’iminota 20 za mu gitondo, inzu y’amagorofa abiri y’uwitwaga Mudahemuka Felicien (witabye Imana), ikaba iri iruhande yo kwa Mutangana (i Nyabugogo), yafashwe n’inkongi y’umuriro, amaduka ari mu gice cyayo cyo hagati cy’igorofa yo hejuru arakongoka.
Abacuruzaga amadepo y’ibintu binyuranye mu gice cyahiye cyane kigizwe n’ibyumba bitanu byo hejuru, ngo barokoye ibintu bike cyane, nk’uko byatangajwe na Immaculée Rwigema wari uhafite idepo y’imifariso ngo yari ihwanye na miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda; ndetse we ngo akaba atabashije no gukuramo amafaranga yari amaze gucuruza.

Amahirwe abacururiza mu mpande z’ahahiye ndetse no hasi yaho bagize, ngo ni uko Polisi y’igihugu n’Ingabo bihutiye kuzimya bakoresheje ibimodoka byitwa kizimyamuriro; nk’uko byatangajwe na Munyagaciro Juvenal, umwe mu bakozi b’inyubako yahiye.
Munyagaciro yavuze ko inyubako yahiye yari isanzwe ifitiwe ubwishingizi, ndetse na bamwe mu bahacururizaga baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bari barashinganye ibicuruzwa byabo.

Inzu yahiye isanzwe irimo amacumbi y’abahisi n’abagenzi (lodges), amaguriro y’ibintu bitandukanye, amadepo y’imifariso n’ibikoresho by’imideri byari iby’abanya Korea.
Iyi nkongi y’umuriro ibaye mu gihe kitarenze umunsi umwe gusa, inganda zitunganya ibiribwa hamwe n‘urwa TOLIRWA mu gace karimo inganda zishaje ka Gikondo nabyo byibasiwe n’imiriro; hakaba hari hashize icyumweru kimwe amaduka yo muri karitiye Mateus (mu mujyi wa Kigali) na gereza ya Rubavu nabyo bikongotse.


Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
birakabije cyane inkongi y umuriro uhombeje abantu hashakinshe impamvu ibitera murakoze
Ndumva izo nkongi z’umuriro uko zimaze iminsi zaba zifitanye isano ahubwo nugukora investigation which is powerful kugira ngo barebe impamvu yabyo,naho abafite inzu zabo nabo nibicuruzwa babishinganishe byanze barahomba.
njyewe ndabona ikibazo atari ewasa ahubwo hari iki byihishe inyuma.
YEWE NTIBYOROSHE PE ABANTU NIBAGANE AMASOSIYETE Y’UBWISHINGIZI NAHUBUNDI BYAKOMEYE IBY,UYUMUYAGA NKUBA BYAYOBERANYE PE ARIKO NANONE HASUZUMWE NEZA IKIRI GUTERA IYINKONGI Y,UMURIRO.
NIBA BISHOBOKA HAKWITABAJWE ABAHANGA MUBYINKONGI TUGAKEMURIRWA IKI KIBAZO KOKO. NGAHO AMADUKA GEREZA AMAZU ESE UBU BYABABIRI MURI BYABIZA BAZA MUMINSI YAMUMA RA ARIKO NAJYE UMENYA NNASAZE NONESE IYA NYUMA IZABA MURWANDAGUSA.