Kigali: Batewe impungenge n’ubuzima bw’umuturanyi waturutse mu Bubiligi

Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Nyakabanda II, Umudugudu wa Kariyeri ho mu Karere ka Nyarugenge bamaze iminsi bashakisha umuti w’ikibazo cy’umuturanyi wabo, akaba ari Umunyarwandakazi ariko bavuga ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Urugo rwe rwarenzwe n'ikigunda
Urugo rwe rwarenzwe n’ikigunda

Uyu mubyeyi afite umwana w’imyaka 7 akaba atuye mu nzu y’ababyeyi be bitabye Imana, mu gihe abavandimwe be bivugwa ko bimukiye mu Bubiligi nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be.

Uyu mubyeyi abayeho mu buzima bw’ubwigunge, ariko bunateye impungenge abaturanyi be.

Abaturanyi bavuga ko atemera umugenderera(kumusura) cyangwa kumufasha gusukura urugo rwe rwarenzwe n’ikigunda.

Urugo rwe ruvugwaho kuba indiri y’abanywa ibiyobyabwenge rimwe na rimwe bakahakwirakwiza n’umwanda.

Umuyobozi w’Isibo ya Terimbere Nyaruyonga Eric ni byo yasobanuye, ati "Dusigaye tuhabona inshinge nyinshi byerekana ko hari insoresore ziza kuhiterera inshinge z’ibiyobyabwenge, bahanywera itabi, urumogi n’ibindi. ubu turi gukorana n’abashinzwe irondo, ejobundi hari abo twahasanze bahita biruka".

Uwo muyobozi avuga ko muri iyi minsi uwo muturanyi abo atabemerera kuhakora isuku, akavuga ko ngo isuku ituma abahanduza bahayoboka kurushaho.

Uyu mubyeyi nta kazi agira; buri gitondo arabyuka mu gitondo agatera agatebe ku muhanda wa kaburimbo uri hafi y’aho atuye, yivugisha, ariko hagira umusubiza akamubwira nabi.

Abaturanyi be bamaze kubona ko nta kazi agira, biyemeje kujya bamuzanira ibyo kurya ndetse bagaha n’umwana we aho usanga asabiriza abahisi n’abagenzi aho ari kumwe na nyina ku muhanda, dore ko uwo mwana atiga.

Icyakora ibi na byo ntibiborohera kuko akenshi nyina ababwira ko umwana we adashonje ndetse ngo akabatuka.

Ubuyobozi iki kibazo burakizi

Umubyeyi w’umuturanyi uzi neza umuryango we avuga ko umuryango wabo w’abana bane wimukiye mu Bubiligi mu myaka ishize.

Hashize igihe, uyu ngo yagarutse afite umwana w’umukobwa atura mu nzu y’iwabo, aho yasanzemo umuvandimwe wo mu muryango wa se, ariko nyuma aza kumwirukana ahasigarana n’umwana we.

Uko ibibazo byagiye bikomeza kwiyongera niko uyu muturanyi we yakomeje gushakisha uburyo yamufasha, ari nako abayobozi na bo bashaka uburyo bamwitaho ariko bikabagora kuko uje iwe ashaka kugira ubufasha amuha ngo amutera amabuye.

Avuga ko yajyanye umwana we ku kigo cyita ku bana bafite ibibazo bitandukanye mu miryango ahazwi nko kwa Gisimba.

Hadashize iminsi, uyu mubyeyi yaje kumukurayo ababwira ko umwana we adashobora kuba muri icyo kigo.

Ubuyobozi bw’Akagari abarizwamo na bwo buvuga ko atemera ubufasha ubwo ari bwo bwose, n’ubwo baba bamwifuriza ineza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakabanda, Mbanza Clarisse, agira ati “Nk’ubu rwose ntatuma hari abamukorera isuku nka mbere kuko kera yarahakorwaga ariko ubu ugiyeyo amutera amabuye. Ni yo ntandaro y’umwanda uhari.”

Yongeraho kandi ati “Twagerageje kumushakira umubyeyi w’urumuri (umugiraneza warera uwo mwana mu gihe gito) ngo afashe umwana amurere ariko bwacya nyina akaza agatera amabuye bagakurayo umwana.”

Umwana ndetse ngo bamujyanye ku ishuri ngo yige nk’abandi ariko amukurayo. Mbanza avuga ko uyu mubyeyi ashobora kuba afite ikibazo cyo kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Mu minsi ishize uyu mwana yaje guhura n’ibibazo, abaturanyi bavuga ko yabitewe na nyina. Ababibonye bavuga ko nyina yamushoreye agana ku muhanda wo kuri stade i Nyamirambo, amukubita amubwira ngo nagende.

Nyina ngo yaje kumuta, maze umwana akomeza kurorongotana aza gutoragurwa n’umugiraneza amujyana ku kigo cy’ababikira, ari na ho ngo ubu yaba akiri.

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana yabwiye Kigali Today ko iki kibazo bagikozeho uko bashoboye, bagashakira uwo mubyeyi n’umwana ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ariko bigeze ku kijyanye no kumuvuza, abavandimwe be ngo basabye kubyikorera.

Abavandimwe be ngo baba bari kumushakira ibyangombwa byo gusubira mu Bubiligi kugira ngo bamwiteho bari kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mana yanjye!! Iyi ni depression rwose. Uyu mubyeyi buriya rwose akeneye ubufasha bwo kuvuzwa byihuse kuko ejo yakwiyahura murebye nabi. Najyanwe Kwa muganga byihuse ibindi bizakorwe arimo kwitabwaho n’abaganga

Claudette yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Murimo kwigora cyane uwo mwana nimba ari umubirigi ubuyobozi bwasabye ambassador yabo igatwara umwana wabo naho nyina bakamureka aho akichwa nibyo yahisemo

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ibi babyita dépression " agahinda gakabije" ararwaye cyane ko yabaye muri biriya bihugu byiburayi ahi individualisme iri . Hari benshi babaho gutya comme des animaux

Luc yanditse ku itariki ya: 5-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka