Kigali: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba miliyoni zisaga 15
Ahagana mu ma saa tanu n’igice ku cyumweru tariki 09/02/2014, insoresore eshatu zatawe muri yombi kuri Nyabugogo mu gace kazwi ku izina rya marato (marathon) zikekwaho kwiba umucuruzi miliyoni zisaga 15.
Ababibonye bavuga ko uwo mucuruzi w’umugore yari avuye kugura inyama akazishyira muri ambalage yari irimo n’amafaranga menshi cyane kandi ngo yabikoze abantu bamureba ari n’ahantu hakunze kuba abajura bazwi ku izina ry’aba marines.

Itabwa muri yombi ry’abo basore ryagoranye cyane kuko police yagombye gukoresha amasasu kugira ngo basohoke mu ndiri yabo ya ruhurura itwikiriye. Iyo ruhurura iri iruhande rw’amazu y’ubucuruzi kuri Nyabugogo.
Abantu bari bashungereye ari benshi cyane imodoka nazo zahagaze ku buryo wagiraga ngo barimo kuhakinira film.

Abatawe muri yombi ariko nta mafaranga babasanganye, abantu babibonye bavuga ko hashobora kuba hari abandi bakomeje kwihisha muri iyo ruhurura igenda ikagera mu mugezi wa Nyabugogo.
Abo basore ngo bihimbye izina rya marines kuko nta muntu ujya upfa kubata muri yombi kubera ko iyo bamaze kwiba bacikira muri iyo ruhurura wakwibeshya ngo urabakurikiye bakaba bagusigamo imvune.

Iyo bakurikiwe n’abashinzwe umutekano banyura muri iyo ruhurura bagatunguka muri Nyabugogo bakaguma mu mazi abantu ntibamenye irengero ryabo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
UWO MUGORE N,UMUNYAMURENGWE AYO N,AMAFRANGA YO GUTWARA MURI MARATO KWELI
Ngomillion 15 cyagwa mwibeshye ni ibihumbi 15,000
nimba aribyo ubwo yashatse kubafasha.