Kicukiro: Umuyobozi afunzwe akekwaho ubuhemu bwo kugurisha inzu abantu babiri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Niboye, umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro akekwako ubuhemu nk’umuyobozi wemeje amasezerano yo kugurisha inzu abantu babiri afatanyije na ba nyir’inzu.

Polisi irashakisha ba nyir’inzu ari bo Sebagenzi Jean Marie Vianney n’umugore we Nyiramajyambere Jacqueline bagurishije inzu abantu babiri batandukanye.

Tariki 10/10/2011, Sebagenzi n’umugore we bagurishije inzu na Jackson Kanzayire amafaranga miliyoni 10. Mbere yo kugirana amasezerano, Kanzayire yasabye ko umunyabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Niboye, Ngamije Jean Marie,na we aba mu bagabo basinya.

Amasezerano Sebagenzi n’umugore bagiranye na Jackson Kanzayire avuga ko bagombaga kumushyikiriza iyo nzu nyuma y’amezi atatu.

Nyuma y’amezi abiri, Sebagenzi n’umugore we bongeye kugurisha iyo nzu na Nyiradende Clementine amafaranga miliyoni 8. Na none Ngamije yari mu bagabo basinye mu masezerano y’ubugure ariko atakiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Niboye kuko yari yarimuriwe mu kagali ka Kagunga, umurenge wa Gikondo.

Sebagenzi abonye ko bizatera ikibazo, yandikiye abayobozi b’umurenge wa Niboye abasaba gusesa ayo masezerano y’ubugure yagiranye na Nyiradende. Icyo cyifuzo cyaje kwangwa n’ubuyobozi bw’umurenge; nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.

Sebagenzi yafashe icyemezo cyo gutoroka ariko asiga umugore we. Imfunguzo z’inzu azisigira umwe mu nshuti ze amusaba ko azahamagara Kanzayire akazimushyikiriza.

Ngamije ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro, yemera ko yasinyiye amasezerano y’ubugure y’abantu babiri ariko akavuga ko Sebagenzi yamwijeje ko ashaka amafaranga yo kwishyura Kanzayire wari waguze iyo nzu mbere.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubuhemu, Ngamije yahanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 424 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Sebagenzi ashobora no gukurikiranwaho icyaha cy’ubujura, agahanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu ukurikije ingingo ya 428 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka