Kayonza: abayobozi b’imidugudu barashimirwa uruhare bagira mu kubungabunga umutekano

Abakuru b’imidugudu 50 bo mu tugari 50 two mu karere ka Kayonza babaye indashyikirwa, tariki 28/12/2011, bashimiwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kuba baragize uruhare mu kubungabunga umutekano w’abo bayobora ndetse no kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

Nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe bishingiye ku mutekano mu mirenge itandukanye igize aka karere, umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John Mugabo, yavuze ko abakuru b’imidugudu bagira uruhare runini mu kugaragaza abagizi ba nabi.

Mugabo yagize ati “Nubwo hakigaragara ibibazo bimwe na bimwe by’urugomo ndetse n’abacyenga inzoga ya kanyanga, bigaragara ko mukora kuko n’abagaragara muba mwabigizemo uruhare runini cyane.”

Mugabo yashimiye abakuru b’imidugudu yose yo mu karere ka Kayonza muri rusange avuga ko bose bakoze neza nubwo buri gihe haba hari ab’indashyikirwa mu bakoze neza. Yasabye abakuru b’imidugudu guhashya ikibazo cy’abana bavanwa mu mashuri kuko ari kimwe mu bibazo bihangayikishije akarere ka Kayonza.

Mu gushimira abakuru b’imidugudu babaye indashyikirwa, bashyikirijwe seritifika (certificate) z’ishimwe na minisitiri w’urubyiruko, Jean Philbert Nsengimana, wanashinzwe akarere ka Kayonza ku buryo bw’umwihariko.

Mu guhitamo ababaye indashyikirwa hagendewe ku bintu bitandukanye birimo kugenzura niba umudugudu ufite igitabo cy’abinjira n’abasohoka cyuzuzwa neza kandi ku gihe, kugenzura niba ingo zifite akarima k’igikoni n’umusarane usukuye, kuba bariteganyirije mu bwisungane mu kwivuza ndetse bakaba bakora bakanatanga raporo z’umuganda.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka