Kayonza: abasore babiri n’umukobwa umwe bafatanywe urumogi
Maniraguha Salomon, Munyehirwe Bosco na Nishimwe Odille bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo mu karere ka Kayonza nyuma yo gufatirwa mu cyuho bafite urumogi bavuga ko bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.
Aba basore bombi bemera ko urumogi ari urwabo bari baranguye ku Banyatanzaniya baza kurucuruza ku Rusumo. Umwe muri bo yifashishije umukobwa [Nishimwe Odille] kugira ngo arujyane i Kigali ari na we waje gutabwa muri yombi arufite.
Munyehirwe avuga ko ari ubwa mbere yari yinjiye mu bucuruzi bw’urumogi; ngo yaruguze bimutunguye ubwo yari yagiye gusura abantu mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe. Yagize ati “Nari nagiye gusura abantu barambwira ngo hari ahantu hari iboro [imari] bambwira ko nyiguze nshobora kunguka mpita njya kuyigura”.
Munyehirwe avuga ko akimara kugura urwo rumogi rupima ibiro cumi na bitanu yarupakiye mu gikapu agiha Nishimwe Odille ngo akimujyanire i Kigali ariko ntiyamubwira ibiri mu gikapu. Odille avuga ko yagiye gutega imodoka bamubaza ikintu kiri mu gikapu akakiyoberwa bituma shoferi agifungura asanga harimo urumogi banga kumutwara.
Yongeraho ko yaje guhura n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) bamuta muri yombi bahita bamushyikiriza polisi.
Uyu mukobwa avuga ko arengana kuko yafatiwe mu cyaha cyo gutwara urumogi nyamara atazi ibyo atwaye. Munyehirwe Bosco nyiri urumogi na we avuga ko uyu mukobwa ari umwere, agasaba ko bamurekura.
Munyehirwe avuga ko uru rumogi yaruranguye ku mafaranga y’u Rwanda ibuhumbi 75, akavuga ko iyo abasha kurugeza i Kigali yari kurugurisha amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 300.
Maniraguha Salomon na we wafatanywe ibindi biro 15 by’urumogi, avuga ko yaruranguye ku mafaranga ibihumbi 45, ariko we akavuga ko atazi neza amafaranga yari kunguka kuko ngo adasanzwe azi ibiciro by’urumogi.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|