Kayonza: Umwana w’umwaka umwe n’igice yatwawe n’isuri arapfa
Umwana w’umwaka umwe n’igice witwaga Ishimwe mwene Ndayambaje Emmanuel na Nyirahabimana Evelyne wo mu mudugudu w’Isoko mu kagari ka Juru mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yatwawe n’isuri arapfa.
Iyo suri yatwaye uwo mwana mu mvura yaguye i Kayonza mu gihe kigera ku masaha abiri y’igicamunzi cya tariki 23/01/2014. Ubwo yagwaga ababyeyi b’uwo mwana ngo bari bagiye guhinga bamusiga mu rugo hamwe n’abandi bana.
Aho nyina w’uwo mwana aviriye guhinga ngo yashatse umwana we mu baturanyi aramubura ahita ajya kuryama ariko ntiyagira abo abimenyesha.
Mu gitondo cya tariki 24/01/2014 ngo nibwo nyina w’uwo mwana yamenyesheje abayobozi ko yaraye abuze umwana we, batangira kumushakisha. Abayobozi ku rwego rw’akagari n’umudugudu ngo bazindutse bamushaka baza gusanga umurambo we muri ruhurura iri nko mu birometero bine uvuye aho ababyeyi be batuye.
Umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma risanzwe ari itegeko ku muntu wese witabye Imana adapfiriye kwa muganga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|