Kayonza: Akurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Ndagijimana Theogene w’imyaka 32 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, akurikiranyweho gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano. Tariki 20/04/2012, Ndagijimana yafatanywe amafaranga ibihumbi 102 by’amahimbano.

Uwo mugabo yatawe muri yombi ubwo yaguraga ikarita yo guhamagara akishyura inoti y’igihumbi y’amafaranga y’amahimbano. Nyuma yo kumusaka bamusanganye andi mafaranga menshi na yo y’amahimbano, harimo inoti 8 z’ibihumbi bitanu, inoti enye z’ibihumbi bibiri ndetse n’izindi 54 z’igihumbi.

Ndagijimana avuga ko ayo mafaranga y’amahimbano yari yayahawe n’umugabo witwa James Hakizamungu, ayamugurishije ku mafaranga ibihumbi 60 mazima y’u Rwanda. Ndagijimana yemera ko yari azi neza ko ayo mafaranga ari amahimbano.

Ndagijimana yavuze ko yashakaga inyungu ku buryo bwihuse kuko ngo iyo agira amahirwe yo kuyatambutsa yose yari guhita ayungukamo ibihumbi 42 by’amafaranga y’u Rwanda. Ati “njyewe nashakaga kugura ibicuruzwa bito bito kugira ngo bizangeze ku mafaranga mazima”.

Polisi mu karere ka Kayonza irasaba abaturage kuba maso mu rwego rwo kwirinda kwakira amafaranga y’amahimbano, n’ubwo ngo ayo mafaranga atari asanzwe agaragara muri ako karere.

Ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amakorano ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda; nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Superintendent Theos Badege.

Umuvugizi wa Polisi asobanura ko ikoreshwa ry’amafaranga y’amahimbano ridindiza ubukungu bw’igihugu kuko bituma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka