Karongi: Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba umwana muri Kigali

Kagiraneza Clement w’imyaka 22 y’amavuko, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano tariki ya 23/06/2015, akurikiranyweho gushimuta umwana w’aho yakoraga kugira ngo bazamwishyure amafaranga bari bamurimo ngo asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umwe mu baturage b’I Kirinda mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi wari aho uyu musore yafatiwe, ngo Kagiraneza, yavuye i Kigali ku wa 21 Kamena 2015, yibye uyu mwana ababyeyi be.

Ngo yaraje abanza kunyura iwabo aho akomoka mu Mudugudu wa Nyagasambu mu Kagali Rugobagoba ho mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi, nyuma aza kujya kwihisha ahantu yigeze gukorera mu Murenge wa Murambi, ahageze ababwira ko uwo mwana ari uwa mushiki we ko baje kubasura.

Nyuma ngo yatangiye guhamagara ababyeyi b’umwana abasaba ko bamwoherereza amafaranga ye kuri tigo cash cyangwa mobile money akabasubiza umwana wabo.

Uyu musore ngo yakoraga akazi ko gucururiza ababyeyi b’uyu mwana, aho bari baramwemereye ibihumbi 75 buri kwezi, ariko ntibamwishyure.

Ngo polisi y’i Kigali ifatanyije n’iy’i Karongi, bahise bamushakisha bamuta muri yombi aho yari acumbise.

Niyibizi Emmanuel, ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Murambi, avuga ko Polisi yaje iturutse i Kigali igata muri yombi uyu musore igahita imutwara i Kigali n’umwana. Yemeza ko ubuzima bw’u uwo mwana w’imyaka itatu bwari bumeze neza.

Iwabo w’uyu mwana wari washimushwe ngo ni i Kimisagara, ise akaba yitwa Niyitegeka Fred bakunze kwita Runiga.

Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Spt Hitayezu Emmanuel ngo tumenye niba umwana yamaze gushyikirizwa ababyeyi be, ariko ntibyadukundira kuko ngo ibyo yari arimo bitari gutuma ahita abona uko atuvugisha.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese kwiba umwana n ’umwenda w’amafranga y’ubucuruzi twabihuza gute?. Jye nafatira ibicuruzwa cg nkihemba muyo nacuruje aho gucuruza umwana. Arabeshya yari kumugurisha ubwo yari afite komande. Ese amategeko ateganya iki ? yaba police na ba nyir’umwana ko ntacyo babivugaho ngo tumenye aho urubanza rugeze? Ntibikwiye ko ibintu n’amafranga birusha abantu agaciro
rwose

alias yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

uwo mutekamutwe akwiye guhabwa igihano kimukwiriye kuko yibye umwana agerekaho no kubeshyera ababyeyi buwo mwana ko bamufitiye amafaranga kuko njye ndabizi neza ko nta nideni bari bamufitiye

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

ndumiwe!
uzi ko wagirango yashakaga gushyira mu bikorwa ibyo tujya tubona mu ma filme! ngo umwana amujyana i Kirinda! hatari mu Rwanda! ngo amafaranga bayamwoherereze kuri mobile money! ngo cyangwa muri tigo cash! Ese ubundi ko wumva yari yarayakoreye se iyo aca mu buyobozi bw’ ibanze cyangwa byamunanira akagana inkiko zikayamuhesha adakoze icyaha nk’icyo ndengakamere gishobora no kumuheza muri gereza!

ikigaragara cyo ni uko icyo gisambo nako uwo rushimusi abeshya n’ibo byose ari kuvuga ni amatakirangoyi. ahubwo bamukanire urumukwiye!

alias yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

iyi nkuru irababaje ! ariko nta n’ubwo yuzuye none se muravuga gusa ibyo mwabwiwe igisambo,mutabajije police, ntimubaze uwatwariwe umwana! ayo ni amakuru nyabaki!

None se ntimwabaza n’ubuyobozi bwaho aho uwo ruharwa yakoreraga! icyo rero njye nabivugaho kuko uwatwariwe umwana ndamuzi ni inyangamugayo kandi yaramaranye amezi abiri gusa akorana n’uriya clement nk’umuzamu. sinumva rero ukuntu yaba muri ayo mezi abiri yaba yaramugezemo ngo amafaranga asaga miliyoni!

Uwo rushimusi w’abana nakanirwe urumukwiye! amafaranga agira uko ashakwa! Naho ubuhamya bw’ukuri natwe abaturanyi mutubajije twabubaha kandi rwose bw’imvaho

sabiti yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Uyu musore Kagiraneza Clement ntabwo yacuruzaga murabeshya ahubwo yari umuzamu wo muri ruriya rugo yibyemo umwana. Yari ahamaze amezi abiri gusa mujye mubanza mutohoze amakuru neza mbere yo kuyatangaza. Ucuruza ari ukwe nubu aracyahari ntaho ahuriye n’uriya muzamu wibye umwana. Ababyeyi mube maso murinde abana banyu ibyihebe bibacuruza.

Anonyme yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Nibyiza ko twebwe abaturage dufatanya na Police yurwanda guhanahana amakuru kugirango twicungire umutekaco kandi dukumira icyaha kitaraba, ndashimira police byumwihariko mwebwe mutugezaho amakuru.

Nkundamatch yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka