Karongi: Umusaza bivugwa ko nta gitsina afite arashinjwa kwangiza umwana w’imyaka icyenda
Mu kagari ka Kigarama mu murenge wa gishyita akarere ka Karongi, haravugwa umusaza w’imyaka 60 ushinjwa kwangiza umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda amufashe ku ngufu, ariko hari n’ibindi bihuha byemeza ko uwo musaza ngo ashobora kuba nta gitsina afite.
Amakuru dukesha ubuyobozi bw’umurenge wa Gishyita mu karere ka Karongi, aravuga ko umusaza witwa Nshunguyinka yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ashinjwa kwangiza umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda ngo amufashe ku ngufu.
Muri icyi gitondo cyo kuwa gatatu tariki 24/07/2013 Kigali Today yavuganye kuri telefone n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita Gashana Saiba avuga ko bagitegereje ibisubizo byo kwa muganga kubera ko hari n’ibindi ibihuha bivuga ko uwo musaza ngo ashobora kuba nta gitsina afite.
Mu ijoro ryakeye, uwo musaza ngo yajyanywe ku bitaro byo ku Mugonero kugira ngo barebe koko niba nta gitsina afite. Hagati aho ubuyobozi bwa Police mu karere ka Karongi nabwo buremeza ko uwo musaza ngo nta gitsina afite nk’uko Kigali Today yabitangarijwe kuri telefone na Chief Superintendent Gatambira Paul.
Umwana nawe ngo aracyari kwa muganga ku bitaro bya Mugonero, aho arimo gusuzumwa ngo barebe niba yarasambanyijwe koko. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gishyita buremeza ko icyo kibazo kizaba cyamaze gusobanuka bitarenze ejo kuwa kane tariki 25-07.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbereyabyose mbanje kubasuhuza! Mwiriweneza.
Igitekerezo Cyanjye Natanga Nuko Bakwitondera Uwomusaza Bakabanza Bakamujyenzurape !!! Kuko Birakabije Cyane
Mu Rwagasabo .
1: Umwana Wimyaka Icyenda Azikwivujyira?
2: Kuba Uwomusaza Ntajyitsina Afite Ntibivuzeko Atahemukira Uwona Wumukobwa Pe?
Uwo Musaza Nubwo Ntajyitsina Agira Niyihangane Uko Niko Imana Yabishatse. Murakoze.
NAMAHANO PE. ARIKOSE KOKO BISHOBOKA GUTE NIBA NTAGITSIN AGIRA?
kutagira igitsina si ukuvuga ko atahohotera umwana, ashobora no gukoresha ikindi kintu nk’intoki...
hari n,igihe baba bashaka kumuteza urubwa bagenzure neza
nonese uwo mwana arabivugaho iki? umwana w’imyaka 12 ntazi kuvugase?
yabigenje ate ubwo? impamvu yo kutagira igitsina ubwo yaba iyihe?
Erega si ngombwa igitsina, ubwo ntacyo agira akoresha intoki akumva bimushimishije, bagenzure neza rero ashobora kuba yakoresheje intoki
nonese gusuzuma niba uwo mugabo nta gitsina afite bo ubwabo ntibabyirebera batarinze kujya kwa muganga?? il suffit yo gukuramo ipantalo bagakoraho bakareba neza ko ibikoresho bihari cya ntabyo!! nonese nibasanga nt agitsina afite azaba abaye umwere? niba yarakoresheje les doights se?