Karongi: Umukobwa yanyweye urwagwa araruhaga ubundi ateza akavuyo biratinda
Mu masaha yo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 18/01/2013, inkumi iri munsi y’imyaka 25 yanyweye inzoga aho bita mu kajagari mu murenge wa Bwishyura hakunze kuba abakobwa bigurisha, ubundi si uguteza akavuyo mu muhanda biratinda.
Uwo mukobwa yamaze guhaga inzoga y’urwagwa ubundi ajya mu muhanda atangira gutera amabuye imodoka zoze zitambutse.
Abasore bari hafi aho bagerageje kumufata arabananira, haza na local defense na intersec biba ibyubusa. Ku bw’amahirwe haje guca abasirikare bari bagiye muri paturuye, bafatanya n’umusore wari wagerageje gusindagiza uwo mukobwa, abonye abasirikare asa n’ucururutse ariko yanga ko bamutwara.

Uko yabasibaga ni ko n’abana bariho bataha bava ku ishuli ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, nabo bongeramo umunyu bajya gushungera. Umukobwa agikubita abo bana amaso arasizora induru ayiha umunwa avuga ngo bamwibiye inkweto.
Hashyize akanya gato umukuru wa polisi mu karere ka Karongi ari kumwe n’umuyobozi w’umurege wa Bwishyura bahise bahasesekara n’imodoka basaba abaturage guterura wa mukobwa bamwuriza panda gari ariko ku bwa burembe.

Ubwo ibyo byariho biba, hafi aho havumbutse undi muntu ugaragara nk’umusaza ariko akiri umusore, afite inkoni agenda yirukankana babana bashungeraga wa mukobwa, ariko ubona asa n’ufite ibyishimo kubera akavuyo kari aho.
Nawe abandi basore babili bamuteye imboni baba baramwirukankanye baramufata, bamwambura ya nkoni, bamusatse bamusangana icupa ry’urwagwa ariko yarumazemo, nawe baba bamunaze muri panda gari abasinzi bombi bajya gucumbikira kuri station ya Polisi ya Karongi.

Uwo mukobwa yari yanywereye urwagwa mu gace bita mu kajagari, ahantu hakunze kuba inzagwa na bene bya biyoga by’ibikorano bigura make, ugasanga abantu barabinywa batishinze iminsi, ariko ingaruka zabyo ntibatinda kuzibona nk’uwo mukobwa waruhaze ubundi imyenda ye si ukuyitosa wagira ngo ni imvura.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mwari yitesheje agaciro ndetse agatesha na bandi muri rusange.