Karongi: Umugore n’umwana we bagwiriwe n’inzu barapfa

Umugore w’imyaka 25 n’umwana we w’imyaka ine bari batuye mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura w’Akarere ka Karongi, bagwiriwe n’inzu mu ijoro rishyira kuri uyu wa 19 Mata, bahita bapfa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocelle, yavuze ko kugwirwa n’iyo nzu byaturutse ku mukingo wari haruguru yayo, watengutse bitewe n’imvura yagwaga nijoro ugahita ugusha inzu ba nyakwigendera bari bacumbitsemo.

Abaturanyi ba nyakwigendera mu gitondo bakimara kumenya ibyabaye.
Abaturanyi ba nyakwigendera mu gitondo bakimara kumenya ibyabaye.

Yagize ati “Ni umudamu witwa Nyirandimukaga Christine w’imyaka 25 n’umwana we Ishimwe Dina w’imyaka 4. Nyuma yo kugwirwa n’umukingo watengutse nijoro ubwo hagwaga imvura, igikuta cy’inzu na cyo cyahise kibagwaho barapfa.”

Iyi nzu yaguye yari iy’inyongera (Annexe) kuko iy’ibanze yabagamo ba nyir’urugo. Ibi byago byaje kumenyekana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo nyir’inzu yabyukaga agiye kwiherera agasanga urukuta rw’ahari hacumbitse ba nyakwigendera rwaguye, bityo nubwo nta saha nyakuri byabereyeho izwi, hakaba hakekwa amasaha ya nijoro.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yagaragaje ko gutura mu manegeka bikomeje gutuma abantu babura ubuzima kandi badasiba gukangurirwa kuhimuka.

Ati “Ubutumwa dukomeza gutanga ni bumwe: abari mu manegeka na bo barasabwa gutura ahantu bumva habahaye umutekano kuko bikomeje gutuma tubura bamwe. Sinavuga ko uyu na we atari mu manegeka kandi yari munsi y’umukingo abona, kandi hari uburyo tuzi umuntu yagerageza no kuwutunganya akawugarika ngo udatenguka.”

Nyirandimukaga wari uhacumbitse, yakomokaga mu Murenge wa Rwankuba, aha akaba yahabaga atunzwe no gupagasa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, imirambo yombi yari imaze kugezwa ku bitaro bya Kibuye ngo ikorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka