Karongi: Umubyeyi yatwitse umwana we amuziza kwiba

Murorunkwere Muhoza afungiye kuri station ya Police mu mujyi wa Karongi kuva tariki 20/08/2013 azira gutwika umwana we w’ikinege amuziza ko ngo yibye agafuka mu isoko.

Uwo mubyeyi uba mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kiziba iri mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi avuga ko icyo gihano kihanukiriye yagitewe n’uko umwana yari amaze kumutesha umutwe kubera ko yanze ishuli akigira rubebe.

Murorunkwere yagize ati: “Yabanje kuva mu ishuli yigira ikirara, akajya yiba ibintu byo mu rugo, nyuma aza no gutangira kwiba abaturanyi.

Ubushize yibye baffre (insakazamajwi), turayimwambura tuyisubiza ba nyirayo, kuwa mbere ni bwo yagiye mu isoko ashikuza umukecuru agafuka kari karimo 2000FRW, baje kundegera numva mbuze icyo nkora maze ndamutwika”.

Murorunkwere Muhoza yitwikiye umwana ngo abitewe n'umujinya.
Murorunkwere Muhoza yitwikiye umwana ngo abitewe n’umujinya.

Nubwo uwo mwana w’umuhungu w’imyaka 11 yababaraga cyane, yihanganye avuga uko byamugendekeye. Ngo nyina yaramufashe kuwa mbere ni mugoroba, amujyana ahantu hitwa muri Nyaruyaga arabanza aramukubita, arangije afata ishashi ayitwikisha buji ubundi ayimutonyangiriza mu kiganza.

Umwana yavuze ko nakira atazasubira kwa nyina, ngo azigira kwa nyirasenge.

Umuyobozi w’umudugudu babamo mu nkambi, witwa Serumveri Rubanza bakunze kwita Brakof, yatangarije Kigali Today ko nyina w’uriya mwana yapfakaye afite umwana umwe, ariko ashaka undi mugabo wo kumuba hafi batarasezeranye.

Serumveri rero ni we wahise ajyana umwana kwa muganga amugumaho kuko uwo mwana nta wundi muntu afite umwitaho nyina afunze.

Uwitwa Gipanga Augustin umukozi wa AVSI, ushinzwe gukurikirana imanza z’abana bo mu nkambi batagejeje ku myaka 18, ni we wataye muri yombi Murorunkwere, amushyikiriza Polisi yo mu karere ka Karongi.

Yacanye buji ayimujojobereza mu kiganza.
Yacanye buji ayimujojobereza mu kiganza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi Chef Superintendent Gatambira Paul, avuga ko uriya mubyeyi ashinjwa icyaha cy’iyicarubozo (torture), gihanishwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibili.

Ariko ngo iyo iryo yicarubozo rivuyemo ubumuga butuma nyirabwo ntacyo abasha kwikorera, uwarikoze ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uwo mubyeyi afitumujinya womuminsiyanyuma kuko iyonisatani nukubisengera ntibizabe nokubandi.

mutumwinka aimee yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi ni ntampuhwe uretseko umwana nawe wize kwiba angana atyo arakabije igaruriro rye riri kure bazamujyane iwawa.

Hatangimana emmenuel yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ibi biteye ubwoba cyane kubona umubyeyi akorera umwana we iyicarubozo. Njyewe numva umwana bakwiye kumuha famille y’indi imurera cg umwe mu muryango we akamurera. Ababyeyi nk’aba bajye babambura abana. Hazabeho itegeko rihana abantu nk’aba byihanukiriye.

anonymous yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ubu ndi muri USA / st. Louis Missouri. Nabaye mu camp ya kiziba mbere y’uko mpava muri 2001. Izo mpunzi mwozibukije ko "ikoni ivuna igufwa ntivun’ingeso"? Nibyo umubyeyi akwiriye guhana umwana, ariko ntamwicir’ubuzima.... iyo uwo mujinya umutera gufata umuhoro akamuca umutwe ubu kiba ari kurira cyanga se akoresha umunsi mukuru ko "rubebe" yagiye?

Sadja Sebunyenzi yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Nibafungure uwo mubyeyi "urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kuumurya".

sam yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka