Karongi: Umubyeyi w’abana batatu yafatanywe udupfunyika 800 tw’urumogi

Mukamwiza Jeannette w’imyaka 24, wo mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi yatawe muri yombi tariki 30/06/2013 afatanywe urumogi rufunze mu dupfunyika (boules) 800, ariko akemera ko yari yamaze kugurishaho 200, bivuga ko yari afite utubure 1000.

Umuyobozi wa Police mu karere ka Karongi, Chief Superintendant Gatambira Paul, yatangarije Kigali Today ko ikibazo cy’abacuruza urumogi mu karere ka Karongi gikomeje kugaragara kubera ko Karongi ihana imbibi n’abaturanyi bo muri Congo, kandi urwinshi ni ho ruva.

Mukamwiza ntiyemera ko ari we ucuruza urumogi, ariko yemera ko kurufatanwa ari icyaha akavuga ko urwo rwazanywe n’umuntu uziranye n’umugabo we wari uvuye aho bita mu Kayenzi ngo arumugurishirize bazagabane amafaranga.

Mukamwiza yafatanywe utubure (boules) 800, tw'urumogi.
Mukamwiza yafatanywe utubure (boules) 800, tw’urumogi.

Ubusanzwe Mukamwiza acuruza imineke ku gataro mu mujyi wa Kibuye. Umugabo we kugeza n’ubu ntibazi irengero rye, kuko nyuma yo kumva ko umugore we yatawe muri yombi yahise akizwa n’amaguru na n’ubu akaba ataratabwa muri yombi.

Mukamwiza asaba imbabazi ngo Polisi imurekure kuko yemeza ko ntaho ahuriye n’urwo rumogi. Aho afungiye kuri station ya Polisi mu mujyi wa Karongi ari kumwe n’umwana w’imyaka itatu, umuhererezi mu bana batatu afite, akaba atazi uko babayeho kubera ko n’umugabo we atari mu rugo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta izakorere uwo muziranenge imubabarire kd ntazongere.

muhashyi yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka