Karongi: Pasiteri afunze akekwaho gutanga ruswa
Rev. Pasteur Musabyimana Zabulon afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera akekwaho gutanga ruswa.
Rev Past Musabyimana yatawe muri yombi ku wa kane tariki ya 23 Mata 2015, mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi, agerageza guha ruswa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari umufatiye mu makosa.

Hari ahagana mu ma saa tatu za mugitondo ubwo Musabyimana Zabulon, pasiteri kuri paruwasi ya Nyagatovu mu itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda iri mu Murenge wa Rubengera akanaba umuyobozi wungirije wa Presbytery ya Rubengera, yafatwaga atwaye umukirisitu muri moto nta kasike uwo mukirisitu yambaye, polisi imuhagaritse agerageza gusaba imbabazi abonye ko byanze abaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ngo abaguriye fanta kugira ngo bamurekure bahita bamuta muri yombi.
Musabyimana we avuga ko atari ruswa yari atanze ahubwo ko yabaguriraga Fanta.
Ati “Rwose nk’umukirisitu sinatanga ruswa. Polisi yamfashe mpetse umukirisitu wanjye bambwira ikosa nsaba imbabazi mbagurira Fanta yo kunywa”.
Mbarushimana Aimable
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Fanta suko bauigura pasiteri we. kandi ibyo wakoze ndinkawe nabyemera ahasigaye nkasaba imbanazi ku bapolisi ndetse no ku Mana ahasigaye ngategereza igihano bazampa.
BIRIYA PASTEUR YAKOZE BYEREKANA KO UMWIJIMA (IBYAHA) WARENZE IGIPIMO.ABITIRIRWA UMURIMO W’IMANA MUBANZE MUKIZWE BY’UKURI.MWUMVE IBYO MVUGA NDI KU RUHIMBI NTIMUREBE IBYO NKORA AHANDI TURABIRAMBIWE,IMANA NITABARE ITORERO.
Irubengera hadutse intare y’ingore igiye kumarira abantu ku icumu. Mube maso kandi mwirinde ndetse musenge kuko ibihe bikomeye. Imana niyo yo gutabara
Ariko ibibyo biratuyobrye. Imana nibe ariyo yo kurengera Itorero ryayo.
Ubuse aha ni mu muhanda? Uwo yari ahetse ni nde? Police yabyitwayemo gute? Ko mutagaragaza uwo yari atwaye uruhare rwe? Ntawe utareba ibyo ari byo. Iri torero ricyemure ibibazo muri Rubengera. Tuziko ryigisha neza abayoboke baryo, ryubahiriza gahunda y’igihugu. Rero uyu Pastor akurikiranwe mu bushishozi bwinshi.
Mana ikunda EPR Rubengera ,duhaze igisuzuguriro tabara umurimo wawe!inkubiri y’amatiku ntirarangira , none ngo na ruswa bamwe mu bayobozi bayo ijemo? abazi Imana yabo nibajye ku mavi , batitaye ku bivugwa muri iyi minsi baririre umurimo wayo . Twarasesewe pe !
Ariko bayobozi b’Itorero mwatabaye Rubengera amazi atararenga inkombe. Ubugome buyuzuyemo ntago arubwo gukinishwa, hari nigihe muzabona umuntu yagambaniye undi muze gushyingura. egoooo! Bantu mwuzuyumwuka w’imana nimusengere Rubengera mufata niburiminsi irindwi kandi Imana izabaha umugisha. Cyane cyane musengere abayobozi bayo. Nizeye ko imuruza yange muyumvishe kandi muzayitabira ABO BIREBA MWESE
Ariko bayobozi b’Itorero mwatabaye Rubengera amazi atararenga inkombe. Ubugome buyuzuyemo ntago arubwo gukinishwa, hari nigihe muzabona umuntu yagambaniye undi muze gushyingura. egoooo! Bantu mwuzuyumwuka w’imana nimusengere Rubengera mufata niburiminsi irindwi kandi Imana izabaha umugisha. Cyane cyane musengere abayobozi bayo. Nizeye ko imuruza yange muyumvishe kandi muzayitabira ABO BIREBA MWESE