Karongi: Nibongera gusanga inka ku gasozi amande azajya acibwa umuyobozi w’umurenge
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwihanangirije abayobozi b’imirenge bubasaba kwegera abaturage bukabasobanurira neza ya gahunda yo kororera mu biraro kuko ahazagaragara inka ku gasozi abayobozi aribo bazajya bacibwa amande.
Amabwiriza asanzwe avuga ko iyo inka zifatiwe ku gasozi nyirazo acibwa amafaranga ibihumbi icumi kuri buri nka ariko ubu aya mande ngo azajya acibwa umuyobozi w’umurenge; nk’uko byemejwe nu mana y’umutekano yabaye tatiki 03/11/2014.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere akaba ari na we ubu uhagarariye umuyobozi w’akarere uri mu kiruhuko, yagize ati “Twafashe umwanzuro ko inka izajya ifatirwa ku gasozi amande azajya yishyurwa n’umuyobozi w’umurenge. Namwe mumanuke mukurikirane abandi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nicolas Karasanyi, avuga ko kuba abaturage baratinze kumva neza gahunda yo kororera mu biraro ngo biterwa n’umuco, nyamara ariko akavuga ko bagiye kongera kubibutsa no kubashishikariza gusubiza inka mu biraro kuko ngo ari bo bifitiye inyungu.
Yagize ati “Ni na bo bifitiye inyungu cyane kurusha abayobozi kuko hari amase zita kandi ari yo afasha umuturage kubona ifumbire akeza neza”.
Avuga ko bagomba kwikubita agashyi bakazisubiza mu biraro kandi bakabyubaka neza ntibibe ibya nyirarureshywa dore ko ngo hari abo usanga babyubaka uko biboneye inka zikanyagirwa.
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo ko guca kuragira inka ku misozi zikororerwa mu biraro ku buryo bya kijyambere kugira ngo abaturage bashobore kubona ifumbire bongere n’umusaruro w’ubuhinzi.
Inama kandi yasanze muri rusange umutekano wifashe neza mu Karere ka Karongi kuko ibibazo bigaragara ari ibisanzwe byiganjemo ubujura budakabije ndetse n’abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Kibuye.
Ku birebana n’abana b’inzererezi bafashe ingamba yo kubafata bakabatwara mu Kigo Ngororamuco cya Gashari aho bazajya bagirirwa inama bakanigishwa imyuga mu gihe gito bakahava bajya gushaka ibyo bakora byabagirira akamaro.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngurwo urugero rw’amabwiriza aranga ingoma z’igitugu! Bajye bibuka uko abakoloni bateranyije abayobozi b’icyo gihe n’abaturage! ingaruka zabyo biracyatugeraho!!!!
Yewe muyobozi wungirije ushinzwe ubukungu we, gerageza kugarura imyumvire yawe gato tuganire kuri iki cyemezo cyawe mbona gikocamye. Nta cyemezo na kimwe kigomba kuba kibusanye n’amategeko igihugu kigenderaho. Amategeko avuga ko icyaha ari gatozi. Kuragira ku gasozi ni icyaha cy’umushumba na nyir’inka si icyaha cya Gitifu w’umurenge. Ubu se amakosa uzakora bazayaryoze Guverineri w’i Burasirazuba? Oya ntibikwiye. Igihe umuturage yaragiye ku gasozi, Gitifu yategekwa gufatanya nawe kuriha amande mu gihe hagaragajwe ko Gitifu yabimuhereye uburengnzira. Igihugu cyacu kigomba kuyoboranwa ubwenge no gufata ibyemezo bishingiye ku mategeko bitari ibishingiye ku mujinya cyangwa amarangamutima. Murakoze.
gahunda ya leta ni ukororera mu biraro maze ifumbire ntipfe ubusa inyanyagizwa biri hose kandi ibi binatum inka zibaho rza kandi zikanatanga umukamo utubutse, ubwo rero aba batarabikora umwanya nuyu ntibasigare inyuma