Karongi: Hatoraguwe umurambo w’uruhinja

Mu murenge wa Bwishyura akagari ka Kibuye mu karere ka Karongi kuwa gatatu tariki 08/01/2014 hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwavutse rudashyitse. Umurambo w’uwo muziranenge wari upfunyitse mu ishashi iri mu ikarito mu nsi y’umuhanda.

Umurambo w’urwo ruhinja watoraguwe ahagana saa yine ku nkengero z’ikivu aho bita Nyakariba, iruhande rw’umuhanda werekeza ku ishuli rikuru ry’ubuvuzi KHI ishami rya Karongi ; kk’uko byemejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Cyriaque.

Abahanyuze mu gitondo bajya mu kazi ngo bumvise ijwi ry’umwana urira noneho batabaza ubuyobozi, bahageze basanga akana kamaze gushiramo umwuka kuko n’ubundi ngo gashobora kuba kari kavutse kadashyitse ; nk’uko Niyonsaba yabitangarije Kigali Today.

Ukekwa ko yakoze ubwo buhotozi ni nyina wa nyakwigendera, bivugwa ko ashobora kuba yarakuyemo inda abigambiriye kuko mu ishashi basanzemo umurambo w’uruhinja harimo n’amaraso. Uwo mugizi wa nabi kugeza kuri uyu wa kane yari ataratabwa muri yombi ariko iperereza rirakomeje.

GASANA Marcellin

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MWICANYI WISHE UWO MUZINENGE NARAMUKA AFASHWE NAWE AGOMBA KWICWA KANDI NIYO ATAFATWA IMANA NAYO IRIMASO NTABWO ISINZIRIYE MURAKOZE

NIYONZIMA VEDASTE yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka