Karongi: Hafashwe litiro 95 za mazutu zibwe abakora umuhanda Rusizi-Karongi

Sinamenye Alphonse w’imyaka 35 wo mu Kagari ka Ryaruhanga, mu Mugenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi nyuma yo gufatanwa litiro 95 za mazutu bivugwa ko zibwe mu Bashinwa bakora umuhanda Rusizi-Karongi.

Ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita buvuga ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko iyo mazutu yibwe ikaba iri kwa Sinamenye bahise bajya gusakayo mu ijoro rishyira tariki 28/09/2014 bagasanga hariyo litiro murongo icyanda n’eshanu za mazutu.

Sinamenye yiyemerera ko iyo mazutu koko Polisi yayisanze iwe ariko akavuga ko ari abashoferi batwara imodoka z’Abashinwa mu muhanda Rusizi-Karongi urimo gutunganywa ngo ushyirwemo kaburimbo bari bayizanye kuyibitsa iwe mu gihe batari bakabonye umukiliya wo kuyigura.

Sinamenye wafatanywe mazutu yibwe mu Bashinwa.
Sinamenye wafatanywe mazutu yibwe mu Bashinwa.

Yagize ati “Nari nsanzwe mbizi ariko sinari nzi ko byankururira ingaruka nk’izi.” N’ubwo Sinamenye avuga ko ari abashoferi babiri batwara imodoka z’Abashinwa bamubikije iyo mazutu ariko ngo nta kimenyetso na kimwe bamusigiye kigaragaza ko ari iyabo kandi nta n’ubwo azi amazina yabo.

Mu gihe Polisi ivuga ko mazutu yibwa mu mirimo yo gukorwa umuhanda Rusizi-Gishyita iba yibwe n’abakozi b’Abashinwa harimo na bamwe mu Bashinwa, Janvier ushinzwe ubujura mu mirimo yo gukora uwo muhanda atunga agatoki abaturage batuye muri ako gace ariko nyuma yo kumubaza aho abaturage bahurira na mazutu y’Abashinwa ahita yanga kutuvugisha.

Ubuyobozi bwa Sitasiyo ya Polisi ya Gishyita bukaba bushimira abaturage babufashije kubona iyo mazutu bunabasaba gukomeza gufatanya na Polisi kugira ngo bashobore gukumira ubwo bujura.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka