Karongi: Abagore bafunzwe bakekwaho gucuruza urumogi
Ku wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2015, Umugore witwa Mukamurara Clementine utuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi yafatanywe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bibiri avuga ko yari arushyiriye uwitwa Mahoro Angélique ngo atumurangurire, bose batabwa muri yombi.
Mukamurara wafatanywe udupfunyika tw’urumogi yemera icyaha cyo gucuruza urumogi ariko akanavuga ko yari inshuro ya mbere abigerageje, kuko n’utwo yafatanye ngo yaduhawe n’umukongomani yagurishije inkoko i Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ati “Njye ndemera rwose ko nari ngerageje gucuruza urumogi kuko polisi yamfashe ngiye kurushyira Mahoro, kuko umukongomani warumpaye yambwiye inyungu irimo anandangira uwahoze ari umukiriya we, nibwo nahamagaye nimero ye nkitabwa n’umugore we”.

Mahoro uvugwa ko yari ashyiriwe urumogi avuga ko amakuru yatanzwe na nyir’ugufatwa atari yo kuko nta gahunda bari bafitanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Gédéon Ngendambizi yemeza aya makuru y’ifatwa ry’urumogi, akanavuga ko kuba Umurenge wa Rubengera uhana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ari imbogamizi kuko ngo bituma ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi byambutswa ku buryo bworoshye, gusa ngo hafashwe ingamba zo kubirwanya bafatanyije na Polisi.
Ubwo polisi yasakaga Mahoro watunzwe agatoki kuba yari ashyiriwe urumogi yamusanganye agapfunyika kamwe kari mu nzu ariko akavuga ko atazi aho kavuye, umugabo we nawe akaba afungiye muri gereza ya Muhanga kuko yafashwe muri Mutarama 2015 acuruza urumogi.
Aba bagore bombi bakekwaho gucuruza urumogi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rubengera.
Mbarushimana Cissé Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|