Karenge: Abaturage bakubise abantu bakekwagaho kwiba ihene umwe arapfa

Abaturage bagera kuri batanu bo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nzige bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita abantu babiri kugeza umwe ashizemo umwuka babakekaho kwiba ihene.

Mu ijoro rishyira tariki 16/10/2014 ni bwo abo baturage batanu barimo n’umukuru w’umudugudu bafashe uwitwa Turatsinze Vincent na Mbarubukeye Jean Damascène batangira kubakubita bavuga ko bibye ihene. Mbarubukeye yabashije kubacika ariko Turatsinze baramukubita kugeza ashizemo umwuka, nk’uko Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, umugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi wungirije mu ntara y’Uburasirazuba yabidutangarije.

Abo baturage bose uko ari batanu bahise batabwa muri yombi bafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nzige kugira ngo bakurikiranwe, kuko n’ubwo bakubise abo bantu bakekagaho kwiba ihene ebyiri z’umuturage nta kimenyetso na kimwe bagaragaje cyerekana ko ari bo bazibye, nk’uko umuvugizi wa polisi wungirije mu Burasirazuba akomeza abivuga.

Yongeyeho ko bakoze icyaha cyo kwihanira kandi bagombaga gushyikiriza polisi abo bantu bakekwaga ikabakoraho iperereza kandi ntihagire uhasiga ubuzima. Ubu bari gukorwaho iperereza ku buryo abazahamwa n’icyaha bazashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo baburanishwe ku cyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho.

Mu gihe baramuka bahamwe n’icyaha cyo kwica Turatsinze ngo bahanishwa ingingo ya 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese wakoze icyaha cyo kwica iyo kimuhamye ahanishwa igifungo cya burundu.

Polisi y’u Rwanda isaba buri Munyarwanda kubaha ubuzima bwa mugenzi we, buri wese akumva ko amategeko ariho kandi abereyeho kurenganura abarenganye. Ibyo ngo bivuze ko nta muntu ukwiye kwihanira kandi abashinzwe inzego z’umutekano bahari.

IP Kayigi asaba abaturage kujya bakorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano baziha amakuru, ku buryo mu gihe hari umuntu ugize icyo abona gishobora guhungabanya umutekano akwiye guhita yegera inzego zibishinzwe akazimenyesha mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

amakuru ariho ni uko uwo mujura yariyarayogoje abaturage, ikindi kandi ngo yari agiye kwica se , hanyuma se agatabaza police ikurikirane amakuru neza kandi hano i Karenge hari n,ibindi bisambo byayogoje abaturage! ko hari uwishe umugore we avuye kwiba ngo amubwiye guteka mu ijoro ubu se ntiyaburiwe irengero? ni ahitwa NYABUBARE. Police nidufashe uwo mwicanyi azafatwe.

jojo yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka