Kanyinya: Impanuka yahitanye umushoferi abandi batatu barakomereka
Mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki 23/02/2015, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land cruiser ifite numero ziyiranga RAA 643E yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya, ahitwa i Shyorongi mu Karere ka Nyarugenge umushoferi wari uyitwaye ahita apfa, naho abandi batatu mu bantu bane bari kumwe barakomereka.
Uwitabye Imana yitwa Jean Claude Nzarora, umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, mu gihe abandi batatu bajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Nsanzimana Egide, umwe mu bari muri iyo modoka ariko utakomeretse bikomeye uretse udusharu two mu maso, yatangarije Kigali Today ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze berekeza i Kigali, batangiye kumanuka bakase nk’amakorosi atatu, imodoka iramunanira irenga umuhanda iribarangura.
Nsanzimana agira ati “Twari turi kumanuka dutangiye ya makoni yo ku Giticyinyoni ni nko mu ikoni rya kane, umushoferi imodoka yamunaniye irivumbagatanya, abonye agiye kugonga umukingo kuko twari guhita dushira twese ahita ashaka kuyikatisha mu ruhande rwo hepfo munsi y’umuhanda, amaze kururuka gato ni bwo imodoka yahise yibarangura”.

Akomeza avuga ko abakomeretse bikomeye uko ari batatu, umwe afite ibikomere byo mu mutwe, babiri bandi bakomeretse mu mbavu.
Imodoka yangiritse cyane uruhande rumwe. Kugeza ubu icyateye impanuka ntikiramenyekana icyakora bikekwa ko yaba yatewe no kubura feri.

NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
there is not fiture and the past.hasigaye wowe!
there isn’t fiture and the past.hasigaye wowe.
Mwiriwe yoo Umukozi wimana yagiye ejo twirirwanye mumurimo muri choral Abungeri yewe tuzahurire mubwami bw’Imana
Uwitabye Imana, Imana imwakire mu bayo. Abari mu bitaro nabo Imana niyo gisubizo, nibarengere.
Uwitabye Imana, Imana imwakire mu bayo. Abari mu bitaro nabo Imana niyo gisubizo, nibarengere.
TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WA NZARORA NGO BIHANGANE NIKO BIGENDA
Imana ishimwe kuko asize inkuru nziza. yari umuntu wita kubandi, uba neza cyane. turaturanye ark mu mudugudu wose ntawe bari babanye nabi. Imana izamwibukire imirimo mwiza yakoze akiri kuri iyisi!
ooh! uwomushoferi Imana imwakire mubayo.
Imana imwakire mubayo abarwayi ibakize twihanganishije imiryango yahuye nakaga.