Kanyinya: Impanuka yahitanye umushoferi abandi batatu barakomereka

Mu gitondo cyo kuwa Mbere, tariki 23/02/2015, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land cruiser ifite numero ziyiranga RAA 643E yakoreye impanuka mu Murenge wa Kanyinya, ahitwa i Shyorongi mu Karere ka Nyarugenge umushoferi wari uyitwaye ahita apfa, naho abandi batatu mu bantu bane bari kumwe barakomereka.

Uwitabye Imana yitwa Jean Claude Nzarora, umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, mu gihe abandi batatu bajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.

Umushoferi w'iyi modoka yahise yitaba Imana.
Umushoferi w’iyi modoka yahise yitaba Imana.

Nsanzimana Egide, umwe mu bari muri iyo modoka ariko utakomeretse bikomeye uretse udusharu two mu maso, yatangarije Kigali Today ko bavaga mu Byangabo mu Karere ka Musanze berekeza i Kigali, batangiye kumanuka bakase nk’amakorosi atatu, imodoka iramunanira irenga umuhanda iribarangura.

Nsanzimana agira ati “Twari turi kumanuka dutangiye ya makoni yo ku Giticyinyoni ni nko mu ikoni rya kane, umushoferi imodoka yamunaniye irivumbagatanya, abonye agiye kugonga umukingo kuko twari guhita dushira twese ahita ashaka kuyikatisha mu ruhande rwo hepfo munsi y’umuhanda, amaze kururuka gato ni bwo imodoka yahise yibarangura”.

Abantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kuvurirwa muri CHUK.
Abantu batatu bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kuvurirwa muri CHUK.

Akomeza avuga ko abakomeretse bikomeye uko ari batatu, umwe afite ibikomere byo mu mutwe, babiri bandi bakomeretse mu mbavu.

Imodoka yangiritse cyane uruhande rumwe. Kugeza ubu icyateye impanuka ntikiramenyekana icyakora bikekwa ko yaba yatewe no kubura feri.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.
Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

NSHIMIYIMANA Leonard

Ibitekerezo   ( 9 )

there is not fiture and the past.hasigaye wowe!

MUNYEMANA J.B.ENIAS.B yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

there isn’t fiture and the past.hasigaye wowe.

MUNYEMANA J.B.ENIAS.B yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Mwiriwe yoo Umukozi wimana yagiye ejo twirirwanye mumurimo muri choral Abungeri yewe tuzahurire mubwami bw’Imana

kalimba banga claude yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Uwitabye Imana, Imana imwakire mu bayo. Abari mu bitaro nabo Imana niyo gisubizo, nibarengere.

JCNSE yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Uwitabye Imana, Imana imwakire mu bayo. Abari mu bitaro nabo Imana niyo gisubizo, nibarengere.

JCNSE yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

TWIHANGANISHIJE UMURYANGO WA NZARORA NGO BIHANGANE NIKO BIGENDA

martin yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Imana ishimwe kuko asize inkuru nziza. yari umuntu wita kubandi, uba neza cyane. turaturanye ark mu mudugudu wose ntawe bari babanye nabi. Imana izamwibukire imirimo mwiza yakoze akiri kuri iyisi!

Hakuzimana pascal yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

ooh! uwomushoferi Imana imwakire mubayo.

Eric manishimwe yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Imana imwakire mubayo abarwayi ibakize twihanganishije imiryango yahuye nakaga.

anto yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka