Kamubuga: Ubuyobozi bufunga uwanze kumva kuko bushyize imbere kwigisha

Ubwo abacuruza, abatunda ndetse n’abanywa ikiyobyabwenge cya kanyanga bo mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke bazwi ku izina ry’Abarembetsi barahiriraga kureka ibyo bikorwa, basobanuriwe ko ubuyobozi w’u Rwanda bufunga uwanze kumva kuko bushyize imbere kwigisha no guhanura.

Aba barembetsi 11 bari bafashwe bahabwa amahugurwa hanyuma tariki 29/06/2014 bararekurwa basubira mu miryango yabo kuko bagaragaje ko bafite ubushake bwo kureka ibyo bikorwa bibi, gusa hari abandi 30 ba ruharwa biteganyijwe ko bazajyanwa mu kigo ngororamucyo cy’Iwawa.

Nyuma yo kugezwa imbere y’abaturage, abasore n’inkumi 11 barahiye bemeza ko ibikorwa byose bakoraga bigayitse kandi biteguye kubireka bagafatanyiriza hamwe n’abandi banyarwanda kwubaka igihugu.

Bamwe mu barahiye ko batazongera ibikorwa by'uburembetsi.
Bamwe mu barahiye ko batazongera ibikorwa by’uburembetsi.

Aba barembetsi biganjemo urubyiruko, buri umwe yagiye arahira amanitse akaboko mu ijwi riranguruye agira ati: “njyewe ndahiriye imbere y’abaturage n’abayobozi mwese muri hano ko ntazongera gucuruza ibiyobyabwenge kuko ingaruka yabyo nayibonye, kandi nkaba niyemeje kuzafatanya n’inzego z’umutekako ko ahantu hose nayibona tugomba kuyifata”.

Nyuma y’indahiro uhagarariye Polisi mu Karere ka Gakenke, Senior Spt Gilbert Ruhorahoza, yabwiye abatuye Kamubuga ko imikorere y’ubuyobozi buriho arukugira abantu inama bakerekwa n’ibyo bakora ubundi nabo bakihitiramo. Ati “ubu ibyacu turabirangije umupira uri mu maboko yabo ariko uzabyongera nabwo tuzamugarura imbere yanyu gutya kandi”.

Frederic Hategekimana wo mu Kagari ka Kamubuga nawe yemeza ko ibinyobwa nka Kanyanga bikunda guteza umutekano muce. Ati “abazinywa bateza umutekano muce kuko basinda bakarwana abandi bakajya mu bujura n’ibindi bikorwa by’urugomo nkibyo”.

Senior Spt Gilbert Ruhorahoza asobanurira abatuye Kamubuga ko ubuyobozi butabereyeho gufunga ahubwo kwigisha.
Senior Spt Gilbert Ruhorahoza asobanurira abatuye Kamubuga ko ubuyobozi butabereyeho gufunga ahubwo kwigisha.

Hategekimana akomeza avuga ko kuva aba barembetsi bahagurukirwa mu Murenge wabo hatashye amahoro kuko bimwe mu bikorwa by’urugomo bakoraga byari bitakihagaragara.

Hategekimana kandi yemeza ko gahunda ya Leta yo kubagorora ari ingirakamaro kuko bituma n’abandi babitinya. Ati “biriya ni byiza cyane twese turabishima kuko habonetsemo umuco wo kugorora ku buryo n’uwari ufite igitekerezo cyo kuyikurikira nawe bituma yifata”.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kamubuga, Celestin Gatabazi, yemeza ko uretse kuba abarembetsi bagiraga ibikorwa by’urugomo ariko kandi byanagaragaye ko amafaranga menshi agenda kuri kanyanga aho kugirango abaturage bashobore kwiteza imbere bagahugira muri iyo kanyanga ugasanga iterambere ryabo ridindira.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka