Kamonyi: Umushoferi yanze guhagarara agonga umupolisi n’abandi bantu babiri
Umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda wari mu kagari ka Muganza, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi tariki 22/10/2012 yahagaritse umushoferi yanga guhagarara, ahita agonga umupolisi n’abandi bantu babiri bari ku ruhande.
Uyu mushoferi witwa Hitimana Philbert wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ifite numero iyiranga RAB 637R yari afite umuvuduko ukabije, yagonze umupolisi witwa Carporal Patrick Akumuyange, ndetse na Niyonzima Deo n’umunyonzi witwa Hagenimana Fabien wari uparitse aho ku ruhande nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.
Uyu mushoferi yahise atabwa muri yombi akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Runda, n’aho abagonzwe bose bahita bajyanwa kuvurizwa ku bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK).
Muri iyi mpanuka kandi hanangirikiyemo izindi modoka ebyiri zari ziparitse iruhande rw’umuhanda kuko nazo zagonzwe n’iyi Coaster.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege yasabye abashoferi kureka kurangara batwaye ibinyabiziga ndetse no kutubahiriza amategeko agenga umuhanda ngo kuko bituma hangirikira ubuzima bw’abantu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
ABASHOFERI CYANE CYANE AB’AMA COASTER AKARIRO GAKE NA FERI BAMAZE ABANTU PE, EREGA NGO BABA BIRUKA BASIGANWA N’AMAFARANGA, RWOSE BA BOSS NABO BABIGIRE MO URUHARE KUKO NGO BABATUMA MENSHI NABO BAKIRUKA CYANE BAYIRUKA INYUMA, SIMBIZI NEZA ARIKO BIRAVUGWA NAMWE MUZABIGENZURE..............
Muraho neza?
Birababaje rwose biteye agahinda, kandi mu by’ukuri tubabajwe cyane no kumva iyi nkuru.
kuba umuntu yaramutse ari muzima none ugasanga umunsi wije ari mu bitaro kubera impanuka ni ikibazo gikomeye.
Nihanganishije uriya mupolisi. Polisi wihangane cyane.
na bariya bantu bagonzwe bihangane.
Chauffeur yabigambirira, atabigambirira rwose birababaje.
Gusa nagirango mbwire fifi wavuze ngo ’’Imana ishimwe ko ntawitabye Imana’’rwose iyi mvugo ndumva twayihindura. Kuko ubwo ni ukuvuga ngo iyo hagira uwitaba Imana twari kuyigaya kuko ubu turayishima kuko ntawayitabye. nka ya mvugo rero ngo umuntu yitabye Imana ubwo ni ukuvuga ngo mu gihe hari uwapfuye twajya tuvuga tuti Imana igawe niba koko tuba twemera ko ariyo yamuhamagaye.
Mu by’ukuri rero ntabwo Imana ariyo ihamagara abapfa, bibaye bityo ubwo yaba ihemutse ari iyo kugawa kuko urupfu ruratubabaza cyane.
Ubwo rero rwose bavandimwe Imana yacu nayo urupfu rw’abantu rurayibabaza. Ibi bigaragara neza mu nkuru y’urupfu rwa LAZARO ukuntu YESU KRISTO umwana w’Imana byamubabaje akanarira. Iyi akaba ari nayo mpamvu tubona ko Imana ishaka akuzazura abapfuye.
Kuri ibi rero wakwibaza uti niba se urupfu rubabaza Imana kugeza naho yifuza kuzura abapfuye kuki itarukuraho, yabuze iki: ku bisobanuro by’ibanze wakwegera umuhamya wa YEHOVA muturanye ukamubaza icyo kibazo. Cyangwa se ukajya ku murongo wa Internet w’abahamya ba YEHOVA, witwa www.jw.org ugasomaho ibitabo byacu byiza birimo ibisobanuro bya bibliya.
nkwifurije rwose kuzasoma ukaryoherwa
Murakoze
Ariko ko mutavuga ko imodoka ari iya HORIZO EXPRESS?? Singaye nabamwe bavuga ngo muRwanda ntabwisanzure bw" itangazamakuru buhari! kuki mudatohoza?? cyangwa baba babahaye ruswa?
Nagira inama abapolisi yo kujya bahagarara mumuhanda bafite amakenga. Hari uwuhagararamo akitambika imodoka ukagirango akoze muri metal. Mwibukeko imodoka ari icyuma cyakozwe n’umuntu ushobora gushaka kuyihagarika ikanga rwose igatoroma. Birababaje iyo umuntu yambuka umuhanda agakimbagira ngo bari bufate feri kandi atazi wenda ko yabaye amazi. Abatwara imodoka nabo bagabanye umuvuduko. Umuhanda si umuharuro!
ndunva ntawabitindaho gusa uwo mushoferi yize amategeko yo mumuhanda, agonga ate TRAFFIC POLICE yigihugu yambaye uniform ireberwa kure cyane ukayimenya? ahanwe namategeko bitange urugero kubandi bashoferi. thx
nIBA UWO MUSHOFERI YARABIKOZE ATABISHAKA ARU BURANGARE YAHANIRWA UBURANGARE NAHO KO ABANTU BATAPFUYE IMANA ISHIMWE.
ibiri mu mutwe w’iyi nkuru ntabwo bisobanuye mu nkuru neza. mu mutwe w’inkuru haravugwamo kwanga guhagarara no kugonga umupolisi (ubwo byaba byagambiriwe), mu nkuru hakavugwamo kurangara (ubwo byaba ari umuvuduko uvanze n’uburangare byatumye atabasha kuyobora imodoka neza). none se ikiri cyo ni ikihe?
ok turihanganisha abo bakoze accident gusa kandi numva nkigitekerezo natanga bajya bafata nkabo ba chauffeur bakabakoresha ingando bakabahugura ikijyanye nagaciro kumuntu kuko akenshi batwara abantu bashaka inyungu zabo ntibatekereze kubakiriya batwaye,ubundi sinasoza ntashimiye ubuyobozi bwa polisi.Murakoze
Nonese inkuru ni uko yagonze umu polisi, cyangwa ni uko habaye impanuka? Icyaha uwo mushoferi aregwa ni umuvuduko, ni ukugonga abantu, cyangwa kugonga umu polisi?
Imana ishimwe ko ntawitabye Imana naho accident yo si igitangaza kuko n izamato zibaho cg nyine amamodoka mais ugasanga abantu bahashiriye,biriya byo nta gikabije cg ikidasanzwe kirimo
Imana ishimwe ko ntawitabye Imana naho accident yo si igitangaza kuko n izamato zibaho cg nyine amamodoka mais ugasanga abantu bahashiriye,biriya byo nta gikabije cg ikidasanzwe kirimo