Kamonyi: Umugore yishe umugabo amuta mu musarani

Nyiransabimana Elevanie wo mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi yishe umugabo we Hakuziyaremye Félix amushyira mu musarani, bimenyekana nyuma y’iminsi ibiri agiye kwaka umuti wo kumuhishira ku muvuzi gakondo.

Amakuru y’urupfu rwa Hakuziyaremye yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 11/11/2014, ashyizwe ahagaragara n’umuvuzi gakondo wo murenge wa Butamwa mu mujyi wa Kigali, aho Nyiransabimana yari yagiye gusaba umuti wo kuzakoresha ngo ibyo yakoze bitamenyekana.

Ngo n’ubwo uwo muvuzi yamuhaye umuti yahise ahamagara kuri terefoni umukuru w’umudugudu wa Ruramba arabimubwira nawe abimenyesha ubuyobozi bumukuriye, uwo mugore ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano, maze yemera icyaha.

Nyiransabimana wemera ko yishe umugabo we ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 9/11/2014, asobanura ko impamvu yabimuteye ari uko umugabo yari yirirwanye n’undi mugore yari yarashatse mbere, yabimubaza bakarwana ariko kuko umugabo yari yasinze akamurusha imbaraga akamunigisha umugozi bahambiriza ubwatsi bw’inka, agahwera.

Ngo yamaze kumwica atekereza ko natabaza abaturanyi bamugirira nabi ahitamo kumukururira mu musarani; bukeye yikomereza imirimo isanzwe abamubajije umugabo agashaka ibyo ababeshya. Ku munsi wakurikiye yitabaje umuvuzi wajyaga umuha inzaratsi ngo amugire inama, aba ariwe umuhururiza.

N’ubwo batabanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, Nyiransabimana na Hakuziyaremye bari bamaze imyaka 4 babana nk’umugabo n’umugore, bakaba baranabyaranye umwana kuri ubu ufite amezi 10.

Umukuru w’umudugudu wa Ruramba, Munyaneza Théogene atangaza ko urugomo rwagaragaye muri urwo rugo rwatunguranye kuko nta makimbirane yabarangwagaho.
Nyiransabimana avuga ko yiteguye kwakira igihano amategeko azamugenera kuko ibyo yakoze nawe bimuteye ipfunwe ryo gusubira mu baturanyi.

Mu ngingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, biteganijwe ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwica yabigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru irababaje cyane kuko uyu mugore yakwiye kumenya ko yamutwaye undi ikindi mbabajwe nuyu mwana wamezi 12. Icyo nabwira abagabo ni ukwirinda polygamie kuko nuyu nicyo azize.

Kanyamanza Madudu yanditse ku itariki ya: 12-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka