Kamonyi: Umugore bamusanganye udufungo 930 tw’urumogi yacururizaga muri “sucrière”

Umugore witwa Mujawayezu Esperance, utuye mu mudugudu wa Kamonyi, akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, bamufatanye udupfunyika 930 tw’urumogi.

Uyu mugore usanzwe ucuruza ibyo kurya birimo icyayi n’amata; abika urumogi mu gakombe kabikwamo isukari “sucrière”, maze akagashyira ku meza acururizaho, ku buryo abaguzi bakekaga ko harimo isukari. Abaguzi barwo nibo bari baziranye ikiri muri ako gakombe, kandi niyo yarukuraga mu rugo aruzanye aho arucururiza, yatwaraga sucriere ntacyo yikanga.

Yacururizaga urumogi muri sucriere.
Yacururizaga urumogi muri sucriere.

Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 16/5/2014, niho uyu mugore bamusanze mu rugo rwe, rwegeranye n’aho acururiza, maze bamusangana udupfunyika 930 tw’urumogi. Kuri ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Mujawayezu umaze gukatirwa igihano cy’igifungo inshuro eshatu azira urumogi, yemera ko arucuruza, ariko ntashaka kuvuga abo babifatanya n’abarumugemurira.

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko yafunzwe bwa mbere mu 2008, akaba yaherukaga gukatirwa igifungo cy’imyaka 2 mu mwaka wa 2012, ariko akaba yarakomeje imirimo ye y’ubucuruzi kuko atigeze ajyanwa muri gereza.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo mugore ntakagumye kwidegembya. ni agasuzuguro pe!! ubucamanza nibukore akazi.

BAZIBONERA yanditse ku itariki ya: 18-05-2014  →  Musubize

abishe bakuru bange bari hanze binywera beer none uwo mudame wishakira cash yicururiza plants muri kumufunga. tumwita inzira karengane mukinyanda kuko uwamufunze wasanga ariwe ukora ibibi

john yanditse ku itariki ya: 17-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka