Kamonyi: Umugabo yishwe agiye kuraza umugore w’abandi

Mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Kidahwe ho mu Murenge wa Nyamiyaga haravugwa umugabo wasabye umugore w’abandi kujya kumuraza, ngo agezeyo baramukubita bimuviramo gupfa.

Uwitwa Ndahimana Eric w’imyaka 33 yakubitiwe bikomeye mu rugo rwa Nkurunziza Richard w’imyaka 25, mu ijoro rishyira tariki 4 Mata 2016; ahavanwa ari intere ageze ku Bitaro bya Remera Rukoma arapfa.

Amakuru atangwa n’umugore wa Nkurunziza wamaze gukubita Ndahimana agatoroka, ni uko uyu nyakwigendera yamuhamagaye kuri terefoni mu ma saa munani z’ijoro amusaba kuza kumuraza, maze akabimwemerera, yahagera akurira urugo, akamanuka nyir’urugo yamwiteguye agahita amukubita.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kidahwe, Hitimana Emmanuel, atangaza ko umugore yabahamirije ko ari umugabo we wamubwiye kubwira “yego”, uwo mugabo wari umusabye kumuraza.

Ati “Umugore wa Nkurunziza yemera ko Nyakwigendera yamuterefonnye, akamwemerera kuza abitegetswe n’umugabo we, ariko kandi twibaza impamvu yamuretse agakubitwa kugeza abaye intere.”

Ndahimana yaje mu rugo rwa Nkurunziza aturutse mu mudugudu baturanye wa Munyinya, mu Kagari ka Ngoma. Nyuma yo gukubitwa, umugore yatabaje, abaturanyi bamujyana kwa muganga. Umugabo we ahita atoroka yerekeza mu gihugu cya Uganda.

Bamwe mu bakurikiranye iki kibazo bahamya ko Nkurunziza yafatanywe na Mushiki we ku mupaka wa Cyanika ho mu Karere ka Burera ashaka kwambuka ajya muri Uganda; ariko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Gasarasi Innocent ; atangaza ko nta makuru abifiteho.

Abaturage bavuga ko ikibazo cy’ubushoreke muri uru rugo cyari kimaze igihe kivugwa, kuko Nkurunziza yamaze igihe aba muri Uganda, yagaruka abaturanyi bakamubwira ko hari abagabo bari baramwinjiriye urugo.

Ndahimana wapfuye, asize umugore n’abana batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze mbanje kubasuhuza amahoro y’Imana abane namwe.
natangira nihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
gusa birababaje kandi biteye n’agahinda kubona umuntu w’umugabo ata urugo rwe akajya gusembera,asenya n’izindingo z’abandi.nukuri ntibyari bikwiye, bagabo ,bagore mwaretse izo ngeso zo gucana inyuma mukubaka ingo zanyu mu mahoro.

murakoze
bosco habiyaremye umunyeshuri muri kaminuza ya tumba college.

habiyaremye jean bosco yanditse ku itariki ya: 6-04-2016  →  Musubize

Ndabaramukije

gusa uyu mudamu niwe nyirabayazana wibyabaye byose.

bafatwe bahanwe kuko birababaje.

abata ingo zabo bakajya mu busambanyi. bakwiye kubicikaho.

God bless you

Louise yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka