Kamonyi: Nyuma y’ukwezi bamusinzirije bakamwiba moto ye polisi yamufashije kuyibona

Hagenimana Saidi, ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto (umumotari) kuri santeri ya Rukoma mu karere ka kamonyi yabuze moto tariki 31/7/2014, ayibwe n’umugenzi wamuhaye umutobe urimo ibisinziriza. Iyi moto yabonetse tariki 2/9/2014, ifashwe n’abapolisi bakorera mu murenge wa Kayenzi akarere ka Kamonyi.

Uyu musore avuga ko umugenzi wari wamwibiye moto yamuteze amusaba kumujyana mu kagari ka Muganza ho mu murenge wa Karama, maze bageze aho bita i Gisenyi aramuhagarika amubwira ko hari umuntu agiye gutelefona, amusomya ku mutobe yari afite mu gacupa.

Hagenimana wibwe moto babanshe kumuha umutobe urimo ibisinziriza yabashije kuyibona.
Hagenimana wibwe moto babanshe kumuha umutobe urimo ibisinziriza yabashije kuyibona.

Hagenimana ngo yahise adandabirana yitura hasi maze wa mugenzi afata moto arigendera, azanzamutse ashakisha uko yataha.

Uyu mumotari yamenyesheje polisi ko yibwe moto maze itangira gushakisha iza kuyibona nyuma y’ukwezi iyifatanye uwitwa Rutaganira n’umusaza wamushakiraga abaguzi bo kuyigura, ubu bari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Umuyobozi wa Koperative y’abamotari bakorera mu karere ka Kamonyi COCTAMOKA, Bizimana Jean Baptiste, ashima imikoranire bafitanye na polisi kuko ibafasha gushakisha moto zibwa, ariko ngo hari izijya zibura burundu.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyobibazo bikomeje kugaragara mu Rwanda

uwimanalosine yanditse ku itariki ya: 9-07-2015  →  Musubize

Police y’igihugu ifite imikorere idakemagwa nagato nikomereze aho tuyirinyuma

NSHIMIYIMANA Daniel yanditse ku itariki ya: 5-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka