Kamonyi: Nyuma y’imyaka ibiri yiciwe umugabo, nawe yatwikiwe muri matora

Kampire Venantie w’imyaka 57 wari utuye mudugudu wa Rukaragata, akagari ka Gihara, murenge wa Runda yishwe anatwikirwa muri matora, mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012.

Uyu mukecuru yari yarajwe n’umwuzukuru we w’imyaka itanu kuko bana be babiri babana batari baharaye.

Mukaminani Yvette, umwe mu bana ba Kampire wari waraye mu cyumba cy’amasengesho, avuga ko yageze mu rugo mu masaa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Yakomanze ku rugi abuze umukingurira, ararusunika asanga ntihari hakinze, maze ageze mu nzu asanganirwa n’umwotsi mwinshi ahita avuza induru.

Abaje gutabara basanze umwana aryamye mu cyumba cy’uruganiriro yazibiranyijwe n’imyotsi, naho umukecuru bamutwikiye mu cyumba yararagamo. Ku muryango w’icyo cyumba haviriye amaraso menshi ku buryo bakeka ko bamutwitse barangije kumwica.

Iyi nzu batwikiyemo Kampire iri hagati mu yandi mazu.
Iyi nzu batwikiyemo Kampire iri hagati mu yandi mazu.

Bahise batabaza inzego z’umutekano. Kuri ubu umwana ari mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Gihara, naho umurambo w’uwo mukecuru bawujyanye kuwukorera isuzuma mu Bitaro bya Remera Rukoma.

Hari hashize imyaka ibiri, muri urwo rugo hiciwe umugabo w’uwo mukecuru witwaga Rubonezambuga Fanuel.

Uwo mugabo yarishwe anashahurwa ku manywa y’ihangu, abahamwe n’icyaha cyo kumwica bakatiwe igifungo cy’imyaka 20, naho iperereza ku rupfu rwa Kampire riracyakorwa.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 3 )

genda Rwanda warakubititse,izo ni interahamwe zigarutse cga ni bamwe bica indaya?

Nzabambarirwa yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ntamuntu ushobora kwicwa,ngw,arinde kuvamw,umwuka ,adatatse. nimururwo rwego abaturanyi,ba nyakwigendera bakwiye gukurikiranwa bagahatw,ibibazo.icyindi n,ukourwo rugo rwibasiwe kugez,ubwo barujimije,n,abo bish,umugabowe nkaba numva barahaw,ibihano bisa naho,ar,ukubakinisha.nabyo byab,intandaro yo kudah,agacir,ikiremwa muntu.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

ariko mana yanjye ibaze nukuri ubu se kweli ubugome buzarangira ryari? Imana imwakire mu bayo kandi umuryango we yukomeze kwihangana.

lissa yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka