Kamonyi: Mu murenge wa Nyamiyaga hadutse abajura biba ku manywa
Abaturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi iyo bagize aho banyarukira bagasiga bakinze amazu yabo, haza abajura bakica inzugi bakinjira bakiba ibyo basanze mu nzu.
Uwitwa Nshogoza utuye mu kagari ka Bibungo muri uwo murenge binjiye mu nzu ye tariki 11/02/2012, bamwiba ibintu byari mu nzu birimo imyenda ye, amafaranga ndetse n’amagi yari yaranguye kuko ari umucuruzi.
Nk’uko abitangaza ngo ntiyigeze amenya umuntu waje kumwiba kuko yavuye aho yari yagiye agasanga inzu bayisahuye.
Ubwo bujura kandi ntibubabarira n’amatungo. Tariki 13/02/2012, mu mudugudu wa Nyamweru ho mu Kagari ka Bibungo, hafashwe umusore wibye inkoko mu rugo rwa Kamana Callixte wari wagiye ku isoko. Abamufashe bamubajije umwirondoro we basanga akomoka mu murenge wa Mugina uturanye na Nyamiyaga.
Hari kandi ahaherutse kwibwa amafaranga agera ku bihumbi magana atatu ndetse n’aho bibye ihene n’inka.
Kugeza ubu abafatwa bibye si abakomoka muri uwo murenge. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Nkurunziza Jean de Dieu, avuga ko abo biba ari abapagasi baza aho i Nyamiyaga kuhashaka akazi ko guhinga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamiyaga ngo bwiteguye gusabira akazi abapagasi mu mishinga ishobora guha akazi abantu benshi harimo gukora ikiraro, kubaka ibiro by’umurenge Sacco, kubaka amazi n’ibindi.
Benshi mu bapagasi baza gukorera mu murenge wa Nyamiyaga baturuka mu turere twa Muhanga na Ngororero.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|