Kamonyi: Inzego zibanze ziraregwa kutagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi baratungwa agatoki kuba badafata iya mbere ngo bahangane n’ibiyobyabwenge bihakorerwa nka Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe, bagategereza ko inzego z’umutekano arizo zibirwanya.

Hari mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kamonyi, yabaye tariki ya 15/12/2014, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku kagari ndetse n’inzego z’umutekano.

Muri iyi nama hagaragajwe ko ibyinshi mu byaha bigaragara mu karere biterwa n’ubusinzi ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibihungabanya umutekano muri aka karere ku isonga haje ubwicanyi, ubujura buciye icyuho, gufata ku ngufu no kwiyahura.

Ngo ibyo byose akenshi bikorwa n’abantu baba basinze ibiyobyabwenge cyangwa inzoga z’inkorano.

Abayobozi baravugwaho kutagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.
Abayobozi baravugwaho kutagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Ukuriye ingabo mu Karere ka Kamonyi, Major Nkurunziza Gaspard avuga ko ibyo biyobyabwenge bikorwa n’abantu batuye umudugudu ndetse n’akagari, “ariko ingamba zo kugira ngo bagaragazwe, babirwanye, icyo nicyo kitagaragara muri ziriya nzego z’ibanze”.

Ngo mu bayobora inzego z’ibanze harimo ababurira abakora ibyo biyobyabwenge mu gihe hapazwe gahunda yo kujya kubafata, bigatuma inzego z’umutekano zitabasha kubageraho.

Atanga urugero rwa “Operation” iheruka gukorwa muri Gacurabwenge bashaka abacuruza urumogi, ariko hakagira ababaha amakuru bagahunga. Ati “turara amajoro y’ubusa, turataha”. Akomeza avuga ko ikibazo bagifatanyije n’inzego z’ibanze kitatinda gukemuka.

Ubu bushake buke bw’inzego z’ibanze bugarukwaho n’umuyobozi w’Akarere, Rutsinga Jacques, akaba ari nawe ukuriye inama y’umutekano mu karere, ugaya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kuko bakingira ikibaba abakuru b’imidugudu bakora ibiyobyabwenge.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari bagaragaje impungenge ku mategeko ahana abakora n'abakoresha ibiyobyabwenge.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagaragaje impungenge ku mategeko ahana abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bitabiriye iyi nama bagaragaje impungenge ku mategeko ahana abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge, kuko abafunga igihe gito bagahita bagaruka. Ubwo rero ngo iyo bagarutse abatanze amakuru baba bafite akaga. Aba bo bahamya ko bakora ibishoboka byose ngo ibiyobyabwenge bicike.

Mu Murenge wa Nyarubaka hamaze guhagarikwa abayobozi ku rwego rw’umudugudu bagera ku 10 bazira gukorana n’abakora ibiyobyabwenge.

Hagaragajwe kandi n’ikibazo cy’utubari tw’inzagwa na siruduwiri dufungurwa amasaha 24 kuri 24, mu Murenge wa Runda, abamaze kuzisinda akaba aribo bagaragara mu byaha by’urugomo n’ubujura.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka