Kamonyi: Imbwa zo mu ishyamba zirya amatungo y’abaturage

Muri iyi minsi haravugwa ikibazo cy’imbwa z’ishyamba zibasiye amatungo magufi cyane cyane azirikwa (ihene n’intama), mu mirenge ya Nyarubaka na Mbuye yo mu karere ka Kamonyi, ndetse na Shyogwe wo mu karere ka Muhanga.

Izo mbwa zibasiye amatungo y’abaturage, cyane cyane abayazirika hanze y’ingo. Ibi bikunze kuba mu mvura cyangwa ku mugoroba.

Mukamurigo Theresie zamuririye ihene eshatu. Yatubwiye ko izo mbwa zaje ari nyinshi hanyuma ihene ze zataka bagatinya kwegera izo mbwa ngo zitabagirira nabi, bagiye guhuruza ariko bagasanga izo hene zose zapfuye.

Ibi binemezwa n’umuganga w’amatungo witwa Habimana Bonaventure. Yatubwiye ko izipfuye zitabwa kuko batakwizera ko izo mbwa zitazanduje indwara zinyuranye harimo n’iyibisazi. Ibi ngo bikomeje byaba ikibazo gikomeye kuko n’abantu batinya gusohoka ku mugoroba, cyane cyane abana bato, kandi aribo bajya kuvoma amazi n’ibindi.

Abaturage batuye mu kagali ka Gatare mu murenge wa Nyarubaka bavuga ko izo mbwa zazanywe n’imodoka batazi aho yari iturutse ikazishyira mu ishyamba ry’ahitwa Nyabitare. Abandi bavuga ko zituruka mu murenge wa Kayumbu nawo wo muri Kamonyi.

Mu kwezi kwa gatunu uyu mwaka, muri uwo murenge polisi y’igihugu yari yabashije kwica imbwa 24 nk’izo. Abaturage barifuza ko igikorwa nk’icyo cyakongera bakareba ko bahumeka.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka