Kamonyi: Abaturage batangiye kugaragaza ahacururizwa inzoga z’inkorano
Mu mudugudu wa Muhambara, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda, hakozwe umukwabu hatahurwa litiro 150 z’inzoga z’inkorano, amacupa 42 ya Kambuca n’amasashe 400, ubuyobozi bukaba buvuga ko amakuru y’ahacururizwaga ibi binyobwa bitemewe bwayahawe n’abaturage.
Ibi binyobwa byatahuwe mu mukwabu wakozwe mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki 24/12/2014 na Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda, mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru, aho bakekaga ko abenzi b’ibyo binyobwa babitegura ku bwinshi bagamije kubishakamo amafaranga ku bishimira iminsi mikuru.
Izi nzoga zitemewe zatahuwe k’uwitwa Tuyishimire Marc ku bw’amakuru bahawe n’abaturage, nk’uko Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge abitangaza.
Ngo bari bamaze iminsi bakangurira abaturage kwicungira umutekano ku buryo n’iyo abakuru b’imidugudu batabivuga, hari icyizere cy’uko abaturage bamaze kumenya ububi bw’izo nzoga bazajya babitangaho amakuru.

Izi nzoga z’inkorano kimwe na Kambuca bikoranwa umwanda mwinshi ndetse bakavangamo n’ibintu bikekwa ko byahumanya ubuzima bw’umuntu. Ngo mu gihe inzoga y’ibitoki iyo bayimennye babona itende, iy’inkorano yo umuntu abonamo umucanga.
Ikindi Nyirandayisabye yongeraho, ni uko mu duce zinywererwamo usanga abaturage baho bameze nk’abafite ibibazo by’imirire mibi; ibyo akaba avuga ko ari igihamya cy’ububi bw’ibyo binyobwa n’ubwo bitigezwe bipimwa n’abahanga ngo bagaragaze ingaruka bishobora kugira ku muntu.
Uyu mukwabu ukozwe nyuma y’aho Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kamonyi yateranye tariki 15/12/2014, yagaragaje ko inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Icyo gihe inzego zishinzwe umutekano zavugaga ko nta bufatanye bugaragara mu kubirwanya kuko bikorwa abaturage ndetse n’abayobozi barebera.
Bamwe mu baturage bamaze kumenya ingaruka inzoga z’inkorano zigira ku buzima bw’abantu biyemeje kujya batanga amakuru y’aho bicururizwa n’aho bikorerwa kugira ngo bidakomeza kwica ubuzima bw’abaturanyi ba bo.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|