Kamonyi: Abana babiri bahiriye mu nzu barapfa, ababyeyi babo ngo bari mu kabari
Mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi; abana babiri, umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka ine, bahiriye mu nzu mu ijoro ryo kuwa 26 Kamena 2015; ubwo bari basigaye mu nzu bonyine ababyeyi babo ngo bagiye mu kabari.
Inzu yahiriyemo aba bana iri mu gapangu karimo n’andi mazu abamo abantu, ari na bo bavuga ko mu gihe cy’umugoroba nka saa moya, mama w’abana bahiye yavuye mu rugo akagenda avuga ko agiye kureba umugabo we, ukora akazi ko gupakira amatafari ku matanura y’ahitwa “Kwidongo”.

Ngo abana basigaye bonyine nk’uko n’indi minsi bajyaga babigenza, maze umuto asinziriye umukuru ajya kumuryamisha arakinga. Bakeka ko yacanye buji agasinzira atayizimije akaba ari yo yakongeje inzitiramubu na matora bagahiramo.
Umwe mu baturanyi atangaza ko mu ma saa tanu z’ijoro ari ho yumvise umugore ataka ahamagara umugabo we ngo ari he ko abana bahiriye mu nzu; maze asohotse bafatanya n’abandi baturanyi kwica urugi no kuzimya ariko basanga abana barangije gupfa.
Mu nama yagiranye n’abaturage b’uyu mudugudu mu gitondo cya tariki 27 Kamena 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, yagatangaje ko aba bana bazize uburangare bw’ababyeyi babo ariko agaya n’abaturanyi kuko batigeze batanga amakuru ku myitwarire idahwitse y’uyu muryango.

Ati “Iyo ababyeyi barangaye, ubundi abaturanyi bakagombye kubarerera ni wo muco wa Kinyarwanda.”
Yabibukije gahunda y’umugoroba w’ababyeyi n’iy’ijisho ry’umuturanyi kuko ari ho havugirwa ibibazo by’imiryango itita ku bana bayo.
Ngo ubuyobozi na bwo bugiye guhagurukira gahunda y’utubari kuko tuba tugomba gufunga saa mbiri ariko kuba abo babyeyi bageze saa tanu batarataha, hari akabari kari gafunguye bari barimo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazabakatire burundu nibo babishe gukunda inzogakusha urubyaro rwabo.